RFL
Kigali

Zlatan Ibrahomovic yongereye amasezerano muri Manchester United

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/08/2017 16:08
0


Zlatan Ibrahimovic umunya-Suede wari wararangije amasezerano muri Manchester United akaza kugira n’imvune ikanganye, kuri ubu iyi kipe y’umutuku n’umweru yongeye kumuha amasezerano y’umwaka umwe azamara ayikinira ndetse akazajya yambara nimero 10 yari iya Wayne Rooney.



Ku rubuga rw’ikipe ya Manchester United baravuga ko bishimiye kubwira isi yose ko Ibrahimovic w’imyaka 35 wakinnye imikino 46 agatsinda ibitego 28 yagarutse mu itsinda ry’abakinnyi bayo bazakomeza kuyifasha mu gice cyo gushaka ibitego.

Jose Mourinho umutoza mukuru wa Manchester United yavuze ko Zlatan ari mu nzira ava mu kibazo cy’imvune yo mu ivi yagize kandi ko bamuhaye amasezerano bashingiye ku ntego afite ndetse n’ubunarararibonye afite mu kibuga kuva mu 1999 atangira umupira mu buryo buzwi. Jose Mourinho yagize ati:

Twishimiye kubamenyesha ko Zlatan ari mu bihe byo kuva mu kibazo cy’imvune afite kandi binangana no kubabwira ko twanyuzwe n’intego ndetse n’umurava afitiye ikipe ya Manchester United. Nyuma y’umusaruro yatanze umwaka w’imikino ushize, akeneye icyizere n’icyubahiro tumugomba. Tuzamwihanganira kugeza igihe azagarukira, nta mpungenge mfite ko azaba ingira kamaro mu gice cy’imwe cy’umwaka w’imikino. 

Mu magambo ye, Zlatan Ibrahimovic yavuze ko arambiwe n’igihe cyo kuba yagaruka mu kibuga kuko ngo ikimugaruye i Old Trafford ari ukurangiza ibyo yatangiye. Zlatan Ibrahimovic ati: 

Ndagarutse kugira ngo ndangize ibyo natangiye. Byari ugushaka kwanjye ndetse n’ikipe kugira ngo ngume hano. Ndumva igihe gitinze kugira ngo ngaruke i Old Trafford kugira ngo mfate umwanya nerekane ko niteguye gukora buri kimwe. Nakomeje gukora cyane kandi nzabikomeza kugira ngo nerekane ko ndi mu mwanya mwiza wo kuba nagaruka mu kibuga.

Zlatana usanze Manchester United iri ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu, Romelu Lukaku yari yarafashe nimero ye (9). Ibi byatumye abayobora iyi kipe bamuha nimero 10 yambarwaga na Wayne Rooney wagiye muri Everton ndetse kuri uyu wa Gatatu akaza kuvuga ko asezeye mu ikipe y’igihugu y’Abongereza (Three-Lions) yatsindiye ibitego 53, agahigo yihariye.

Damaging his knee ligaments against Anderlecht, Ibrahimovic's season was instantly cut short

Zlatan ubwo yari agize imvune mu ivi

Zlatan Ibrahimovic posted this picture on his Twitter account to confirm his return to the club

Ifoto Zlatan yashyize kuri Twitter agaragaza ko yagarutse

PHOTOS: DailmailOnline






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND