RFL
Kigali

Zlatan Ibrahimovic yahagaritswe imikino itatu irimo uwo Manchester United izahuramo na Chelsea muri FA CUP

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:7/03/2017 18:10
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza ryamaze guhagarika imikino itatu rutahizamu wa Manchester United, umunyaswede Zlatan Ibrahimovic nyuma y’inkokora yavuzweho byinshi yateye Tyrone Mings mu mukino wa shampiyona uheruka guhuza ikipe ya Manchester United na Bournemouth.



Mu mikino uyu rutahizamu atazagaragaramo harimo uzahuza ikipe ya Manchester United na Chelsea mu mukino ubanza w’igikombe cya FA Cup uzakinirwa i Stamford Bridge. Uyu kabuhariwe w’amashitani atukura kandi ntazagaragara mu mukino wa Middlesbrough hamwe n’uwa West Brom ya shampiyona.

Tyrone Mings could face a longer ban after the FA said three games was 'clearly insufficient'

Aba bakinnyi bombi bahagaritswe na FA

Ku rundi ruhande FA yavuze ko Tyrone Mings nawe ashobora guhabwa igihano gikarishye cy’imikino iri hejuru y’itatu adakina kubera ubushyamirane bwe na Zlatan n’ubwo umusifuzi wari wayoboye uyu mukino atari yarabutswe aya makosa ariko bikaza kugaragara hifashishijwe amashusho yafashwe muri uyu mukino ko aba bakinnyi batitwaye neza, gusa uyu mugabo n’ikipe ye ya Bournemouth bo bamaze gutangaza ko bazajuririra ibi bihano kuko ngo ikosa yakoze ryaje nk'impanuka atari abigambiriye.

The pair came together in Saturday's game between Manchester United and Bournemotuh

Zlatan Ibrahimovic na Tyrone Mings  bari bakaniye uyu mukino bikomeye warangiye banganyije 1-1






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND