Zinedine Zidane, umwe mu bakinnyi b’ibihe byose mu mupira w’amaguru ku isi yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 11 abona baba bagize ikipe y’inzozi ze.
Abinyujije mu kiganiro kizwi nka Equipe du Dimanche gica kuri shene ya televiziyo ya Canal+, rutahizamu, kabuhariwe, inararibonye mu mukino w’umupira w’amaguru Zinedine Zidane yahishuye ikipe y’abakinnyi 11 we ku giti cye baba bagize ikipe y’inzozi ze.
Muri iyi kipe Zidane yashyize hanze hagaragaraho abakinnyi bakina mu makipe atandukanye ariko hakaba higanjemo abakinira ikipe ya Real Madrid abereye umutoza w’abasimbura.
Nk’uko byagaragajwe na Zinedine Zidane, mu izamu ry’iyi kipe yumva yaba ari iy’inzozi ze, mu izamu yahashyize Casillas wa Real Madrid, muri ba myugariro ahashyira Marcelo, Sergio Ramos, Pepe, ndetse na Dani Alves.
Mu bandi bakinnyi bo hagati ndetse na ba rutahizamu, Zidane yahisemo Yaya Toure, Modric,Christiano Ronaldo,Lionel Messi, Karim Benzema ndetse na Ibrahimovic.
Uku niko Zidane yapanze ikipe y'inzozi ze
Twabibutsa ko Zinedine Zidane ari umugabo ufite amateka akomeye mu mupira w’amaguru aho yagiye yigaragaza cyane mu makipe atandukanye yakinnyemo ndetse no mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.Kugeza ubu Zidane ni umutoza mukuru w’ikipe y’abasimbura ya Real Madrid.
Ni iki uvuga kuri iyi kipe y'inzozi ya Zinedine Zidane?
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO