RFL
Kigali

Yaya Toure ashobora kuva muri Manchester City ahunze Pep Guardiola

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:5/02/2016 8:35
0


Yaya Toure ashobora kuva muri Manchester City akajya mu Bushinwa mu gihe Pep Guardiola wahoze amutoza muri FC Barcelona azaba ageze muri iyo kipe.



Umunya-Cote d’Ivoire Yaya Toure yageze muri Manchester City avuye muri Barcelona nyuma yo kutumvikana na Pep Guardiola watozaga iyo kipe icyo gihe.

Toure

Yaya Toure yatozwaga na Guardiola mbere yo kujya muri Manchester City

Bivugwa ko Yaya Toure yakoroganye na Pep Guardiola ubwo yafataga umwanzuro wo kumusezerera agaha umwanya mwene wabo w’umunya-Esipanye Sergio Busquets mu mwaka wa 2010.

Toure ashobora kwerekeza mu Bushinwa

Uhagarariye Yaya Toure mu mategeko Dimitr Seluk yatangaje ko Yaya Toure azava muri Manchester City nyuma y’aho iyo kipe itangarije mu cyumweru gishize ko Pep Guardiola ari we uzayibera umutoza mu mwaka utaha.

Seluk yagize ati “ Ndatekereza ko Yaya azava muri Machester City, ariko mbere yo kugenda, azabanza atware igikombe cya shampiyona n’ibindi bikombe byose, impamvu si uko wenda Pep (Guardiola) amukunda cyangwa amwanga. Ni ubuzima, urabizi. Pep ashobora kumuhamagara kuri telephone akamubwira ati `ndi kumwe nawe’ cyangwa `ntituri kumwe’.

Biravugwa ko amakipe atatu yo mu Bushinwa by’umwihariko Jiangsu Suning , yiteguye gusinyisha Yaya Toure wabaye umukinnyi mwiza muri Afurika, imyaka ine, amasezerano y’umushahara azamugira umukinnyi w’umupira w’amaguru wa gatatu uhembwa amafaranga menshi ku isi.

Manchester City v Everton - Premier League

Yaya ashobora kuva muri Manchester City ajya mu Bushinwa

Biravugwa ko Yaya Toure azajya ahembwa amapawundi 576, 923 ku cyumweru, akaba angana n’inshuro 2ebyiri, umushahara yari asanzwe ahabwa  i Manchester angana na 240000 by’amapawundi bimugira umukinnyi wa kabiri uhembwa menshi mu Bwongereza kuri ubu, inyuma ya Wayne Rooney.

Lionel Messi ni we mukinnyi uhabwa umushahara utubutse kurusha abandi ku isi dore ko ahembwa miliyoni  zisaga 47 ku mwaka mu gihe akurikirwa na Cristiano Ronaldo uhembwa miliyoni zisaga  37 z’amapawundi.

Mu gihe Manchester City yaba igurishije Yaya Toure mu Bushinwa, na yo yamusaruramo  agatubutse dore ko Yaya Toure azaba agifite amasezerano y’umwaka muri iyo kipe mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Byitezwe ko shampiyona yo mu Bushinwa izakinwamo n’ibyamamare byinshi byo muri ruhago y’I Burayi mu myaka iri imbere dore ko Jorge Mendes usanzwe areberera inyungu z’abakinnyi bakomeye kuri uwo mugabane yitegura gutangira gukorana n’amakipe yo muri icyo gihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND