RFL
Kigali

Yannick Mukunzi na Kevin Muhire bahesheje intsinzi ya mbere Amavubi imbere ya Somalia

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:26/04/2015 8:57
3


Ikipe y’ igihugu y’ abatarengeje imyaka 23 yabashije kwihererena ikipe y’ igihugu ya Somalia iyitsinda ibitego 2-0 mu mukino ubanza. Ibi bitego byombi byatsinzwe na Mukunzi Yannick ukinira APR FC ndetse na Muhire Kevin ukinira Isonga.



Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Rwanda: Nzarora Marcel,Bayisenge Emery,Rubasha Sugira Yves, Mutijima Janvier,Salomon Nirisarike,Mukunzi Yannick,Mico Justin,Kabanda Bon Fils,Muvandimwe JMV,Iradukunda Bertrand na Savio Dominique.

Somalia: Mustaf Khalib Hussein,Ali Hassan Babay,Abdinasir Yusuf Ahmed,Abukar Abdikarim Nur, Abdillahi Abdirahman,Osman Yusuf Hajow,Hamd Muhidin Hajji,Abdikarim Abdaalle,Bille Muhidin Bulare,Hassan Farid Hassan,Mohamed Solah Hussein.

amavubi

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw' Amavubi

Ibitego by’ikipe y’u Rwanda byatsinzwe na Mukunzi Yannick ku munota wa 17 n’umutwe mwiza ku mupira mwiza yari ahawe na Janvier Mutijima. Hanyuma mu gice cya kabiri, Kevin Muhire waje asimbuye Kabanda Bon Fils yaboneje mwizamu rya Somalia igitego cyiza cyane cyahesheje U Rwanda ibitego 2-0 mu mukino ubanza.

Nyuma y’ uyu mukino umutoza w’ ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda, Jonathan McKinstry yashimye cyane uburyo ikipe ye yakinye, avuga ko akazi katararangira dore ko u Rwanda rugifite umukino wo kwishyura uzaba mu byumweru bibiri.

“Nishimiye cyane uburyo abakinyi bakinywe nubwo Somalia yari yagerageje kutugora mu gice cya mbere. Kevin Muhire yatsinze igitego cyiza kizaduha ikizere twerekeza mu mukino wo kwishyura kuko nibyari bihagije kwerekeza mu mukino wo kwishyura dufite igitego kimwe gusa. Turacyafite byinshi byo gukosora kandi ndizera ko tuzajya gukina umukino wo kwishyura twashoboye gukosora amwe mu makosa yagiye agaragara muri uyu mukino,”

Ku rundi ruhande umutoza wungirije wa Somalia, James Magala, yavuze ko u Rwanda rufite ikipe nziza cyane ndetse anashima uburyo abakinnyi be bitwaye n’ ubwo batabonye intsinzi i Kigali, cyane ko bitaboroheye mu gutegura neza uyu mukino.

Ndashimira abakinyi kuko bakoze ibyo bashoboye bitewe nuburyo bugoranye twanyuzemo twitegura uyu mukino. U Rwanda rufite ikipe nziza yari ikomeye inyuma. Twabuze ubunararibonye muri iyi mikino mpuzamahanga naho ubundi ntago twari kuba twakoze ariya makosa menshi. Umupira w’ amaguru niko umera. Tugiye kugenda dutegure umukino wo kwishyura kandi twizera ko uzaba utandukanye kure nuko twakinye uyu munsi,”

Ikipe y’u Rwanda ntiyagaragaje imbaraga ninshi muri uyu mukino wose kuko Somalia isa niyihariraga umupira mu kibuga hagati ariko kurangiriza mu izamu bikanga cyane cyane mu gice cya kabiri. Ibi bikaba bishobora kuzagora umutoza Jonathan McKinstry mu mukino wo kwishyura. Somalia yagiye ibona uburyo bwo kuba yatsinda igitego ariko kenshi bagatera imipira myinshi hanze.

Isaac Muganza, Bertrand Iradukunda, Bon Fils Kabanda na Justin Mico bagiye babona uburyo bwinshi bwo gutsinda ariko umunyezamu wa Somalia Mustaf Khalib Hussein nawe yabyitwaye neza

U Rwanda rwakinnye uyu mukino rubura abakinnyi batandukanye kandi bakomeye nka Kwizera Olivier, Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Rusheshangoga Michel, Buteera Andrew, Ndatimana Robert, Bizimana Djihad na Usengimana Faustin, bose bagize ikibazo cy’ ibyangombwa ariko hakaba hari ikizere ko bizaba byakemutse ku mukino wo kwishyura.

Umukino wo kwishyura uzabera i Nairobi mu gihugu cya Kenya tariki 9 Gicurasi 2015. Ikipe izatsinda imikino yombi izahura na Uganda mu gihe izabasha kurenga icyo cyiciro izahura na Misiri hakaboneke ikipe igomba kwerekeza muri Senegal mu gikombe cy’Afurika.

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alphonse8 years ago
    abobahungu bakomereze aho kbsa
  • 8 years ago
    ndishimye cyanee, uwo kwishyura muri Nairobi ku yihe stade, ngo nzahagere
  • christine8 years ago
    Nairobi kuyihe stade nzabe mpari





Inyarwanda BACKGROUND