RFL
Kigali

Yannick Mukunzi na Eric Rutanga barekuwe na Polisi y'u Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/11/2017 18:40
2


Yannick Mukunzi ukina hagati muri Rayon Sports cyo kimwe na mugenzi we Eric Rutanga Alba ukina inyuma muri iyi kipe bavuye mu maboko ya polisi nyuma yuko bari bafashwe mu ijoro ryo ku Cyumweru.



Nyuma y'umukino wahuje Rayon Sports na Mukura Victory Sport ku kibuga cya Kicukiro kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2017, ni bwo Eric Rutanga Alba na Yannick Mukunzi bashyizwe mu maboko ya polisi kuko hari ibyo babazwaga.

Ku mugoroba w'uyu wa Mbere ni bwo Polisi y'u Rwanda yatangaje ko Rutanga Eric na Mukunzi Yannick nta byaha bakurikiranyweho, bakaba bari bitabye Polisi mu gufasha ubugenzacyaha. Ubutumwa Polisi y'u Rwanda yanyujije kuri Twitter bugira buti: "Abakinnyi babiri ba Rayon Sports, Rutanga Eric na Mukunzi Yannick nta byaha bakurikiranyweho. Bari bitabye Police gufasha ubugenzacyaha mw'iperereza ry'ibanze kuri dosiye ya Karekezi Olivier, nyuma barataha."

Rwanda National Police

Rutanga Eric na Mukunzi Yannick byavugwaga ko babazwaga amakuru ku bisa n'ibyo polisi y'igihugu ikurikiranyeho Karekezi Olivier ku byaha ashobora kuba yarakoze hitabajwe ikoranabuhanga. Eric Rutanga na Yannick Mukunzi barekuwe ku mugoroba w'uyu wa Mbere, biteganyijwe ko bagomba gukomeza imyitozo kuri uyu wa Kabiri bitegura umukino Rayon Sports izasuramo Amagaju FC kuri uyu wa Gatatu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndacyayisenga jean paul6 years ago
    Nibyiza pee kurekurwa jyabo kbs.
  • uwamahoro6 years ago
    ibi nibyokwishimira rwose imana kandi ibishimirwe nawe kandi wanditse iyinkuru wakoze nyabusa





Inyarwanda BACKGROUND