RFL
Kigali

Xabi Alonso yatangaje igihe azahagarikira umupira w’amaguru, amwe mu mateka ye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/03/2017 17:33
0


Xabi Alonso umunya-Espagne ukinira ikipe ya Bayern Munich, ku myaka 35 y’amavuko yujuje kuwa 25 Ugushyingo 2016 yavuze ko uyu mwaka w’imikino uzarangira ahagarika gukina umupira w’amaguru.



Nyuma y’umukino basezereyemo ikipe ya Arsenal mu mikino ya 1/16 cy’irushanwa rya UEFA Champions League, uyu mugabo wubakiye izina muri Liverpool yavuze ko igihe kigeze ngo aharire abandi bakiri bato ashake ibindi ajyamo.

Alonso uzwiho gutsinda ibitego bivuye ku mashoti ya kure, yakiniye Real Sociedad B (1999-2000) ayikinamo imikino 39 atsinda ibitego bibiri (2). Yaje kuzamurwa mu ikipe nkuru (2000-2004), akinamo imikino 114 ayitsindira ibitego icyenda (9).

Nubwo ikipe ya Real Sociedad yari ikimufite, yaje kumutiza muri Eibar (200-2001) akinamo imikino 14. Mu 2004-2009 yakiniye Liverpool imikino 143 atsindamo ibitego 15 mbere yo kugana muri Real Madrid (2009-2014) akinamo imikino 158 atsinda ibitego bine (4). Yavuye muir iyi kipe agana muri FC Bayern Munchen kuva mu 2014 aho amaze kuyikinira imikino 71 n’ibitego bitanu (5) amaze gutsinda.

Steven Gerrard and Xabi Alonso

Xabi Alonso (iburyo) na mugenzi we Steven Gerard bakinanye muri Liverpool

Mu bijyane n’ikipe y’igihugu ya Espagne, Xabi Alonso yari mu ikipe yakinnye Euro 2004 ndetse mu mukino batsinzemo Russia yari yinjiye ari umusimbura mbere yo gukina iminota 90’ mu mukino bakinnyemo na Portugal. Mu gikombe cy’isi cya 2006, uyu mugabo yari mu ikipe ya Espagne aho yanayitsindiye igitego cya mbere mu irushanwa ubwo bakinaga na Ukraine ndetse cyari n’igitego cye cya mbere mu ikipe y’igihugu. Iki gitego yagitsinze kuwa 14 Kamena 2006.

Mu 2008 yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu aho byageze ku mukino usoza iyo mu matsinda bakina na Greece ari kapiteni wa Espagne anaba umukinnyi w’umukino. Espagne yaje gutwara iki gikombe yongeye kwisubiza mu 2012.

Mu 2009 ikipe y’igihugu ya Espagne yakinnye imikino ya Confederations Cup aho babuze igikombe batsinzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigatuma bajya mu mukino na Afurika y’Epfo mu guhatanira umwanya wa gatatu. Alonso ni we wabahesheje uyu mwanya biturutse kuri coup franc.

Mu 2010 Espagne yitabiriye imikino y’igikombe cy’isi aho Alonso yakinnye buri mukino bakinnye abanzamo afatanya na Xabi na Sergio Busquets hagati mu kibuga. Espagne ni yo yatwaye iki gikombe cyaberaga muri Afurika y’Epfo.

Muri Euro 2012, Xabi Alonso yitwaye neza kuko mu mikino ya ¼ bakuramo u Bufaransa ni we witsindiye ibitego 2-0. Igitego cya mbere yagitsindishije umutwe ku mupira yari ahawe na Jordi Alba mu gihe icya kabiri cyavuye kuri penaliti.

Mu 2014 Alonso yari mu ikipe ya Espagne yitabiriye imikino y’igikombe cy’isi yabereye muri Brezil. Gusa ntabwo babashije kwegukana irushanwa kuko basezerewe bakiri mu mikino y’amatsinda.

Image result for xabi alonso

Mu mwambaro w'ikipe ya FC Bayern Munchen azarangirizamo ruhago

Image result for xabi alonso

Yagiye muri Bayern Munich akubutse muri Real Madrid

Bakina n’u Buholandi mu matsinda, Alonso ni we watsinze igitego ku munota wa 27 w’umukino mbere yo gusimburwa ku munota wa 62’. Espagne yaje gukurikizaho umukino batsinzwemo na Chile ibitego 2-0, umukino Alonso yanaboneyemo ikarita y’umuhondo mu gice cya mbere.

Espagne yaje gusoza imikino yo mu matsinda inyagira Australia ibitego 3-0  ariko ntacyo byari bivuze kuko basoje ari aba gatatu mu itsinda nyamara hagomba kuzamuka amakipe abiri. Alonso yakinnyemo iminota 83’.

Mu mateka ye kandi uyu mugabo, yakiniye igihugu cya Basque (2001) mu mukino wa gishuti bakinnye na Ghana kuwa 29 Ukuboza 2001 ndetse akomeza guhamagarwa nubwo bitewe n’ikipe ya Real Sociedad yari ifite amarushanwa yegeranye, byatumye adakomeza kwitabira ubutumire, gusa yaje kwitabira umukino wa gishuti Basque yatsinzemo Bolivia ibitego 6-1 kuwa 29 Ukuboza 2012.

Image result for xabi alonso

Mu ikipe y'igihugu ya Espagne yakoze byinshi byiza bishoboka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND