RFL
Kigali

Women Volleyball U20: Amafoto yaranze ibyishimo by’u Rwanda na Misiri bazahagararira Afurika mu gikombe cy’isi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/09/2018 12:50
0


Ku mugoroba w’iki Cyumweru dusoje ni bwo u Rwanda rwatsindwaga na Misiri amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma wahuzaga amakipe y’ibihugu hitabajwe abakinnyi b’abakobwa batarengeje imyaka 20, irushanwa ryaberaga i Nairobi muri Kenya.



Ni umukino wa nyuma n’ubundi wasanze u Rwanda mu byishimo bikomeye kuko abangavu bari bamaze kubona itike y’igikombe cy’isi cya 2019 kizabera muri Mexique.

U Rwanda rwabonye itike y’igikombe cy’isi cya 2019 ubwo bavaga mu mikino y’amatsinda bakagera muri ½ cy’irangiza bakahatsindira Cameroun amaseti 3-1 (28-26, 23-25, 25-21 na 25-20).

Nyuma baje kugera ku mukino wa nyuma batsindwa na Misiri amaseti 3-0 ((25-18,25-10 &25-13). Muri iyi mikino, Cameroun yatahanye umwanya wa gatatu itsinze Nigeria amaseti 3-1 (23-25, 25-19,25-17 &25-16).

Ubwo Misiri yari imaze gutsinda u Rwanda ku mukino wa nyuma

Ubwo Misiri yari imaze gutsinda u Rwanda ku mukino wa nyuma

Misiri bahabwa igikombe batsindiye

Rwanda U20

Misiri bahabwa igikombe batsindiye 

Umwanya wa kabiri no kubona itike y'igikombe cy'isi ni amateka ku Rwanda

Umwanya wa kabiri no kubona itike y'igikombe cy'isi ni amateka ku Rwanda

Dore uko amakipe yasoje irushanwa:

1.Egypt

2.Rwanda

3. Cameroon

4. Nigeria

5. Kenya

6. DR Congo

7. Mauritius

8. Tanzania

9. Uganda  

Misiri bahabwa igikombe batsindiye

Misiri bishimira igikombe batwaye u Rwanda ku mukino wa nyuma

Volleyball

Misiri bishimira igikombe batwaye u Rwanda ku mukino wa nyuma

Volleyball

Ikip y'u Rwanda ikwiye ishimwe kuko bazahora mu mvugo n'inyandiko za siporo mu Rwanda

Rwanda U20

Rwanda U20

Ikipe y'u Rwanda ikwiye ishimwe kuko bazahora mu mvugo n'inyandiko za siporo mu Rwanda

James Kimonyo Amabasaderi w'u Rwanda muri Kenya yahuye n'ikipe y'u Rwanda

James Kimonyo Amabasaderi w'u Rwanda muri Kenya yahuye n'ikipe y'u Rwanda

PHOTOS: KELLY AYODI (The Standard/Kenya)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND