Ku mugoroba w’iki Cyumweru dusoje ni bwo u Rwanda rwatsindwaga na Misiri amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma wahuzaga amakipe y’ibihugu hitabajwe abakinnyi b’abakobwa batarengeje imyaka 20, irushanwa ryaberaga i Nairobi muri Kenya.
Ni umukino wa nyuma n’ubundi wasanze u Rwanda mu byishimo bikomeye kuko abangavu bari bamaze kubona itike y’igikombe cy’isi cya 2019 kizabera muri Mexique.
U Rwanda rwabonye itike y’igikombe cy’isi cya 2019 ubwo bavaga mu mikino y’amatsinda bakagera muri ½ cy’irangiza bakahatsindira Cameroun amaseti 3-1 (28-26, 23-25, 25-21 na 25-20).
Nyuma baje kugera ku mukino wa nyuma batsindwa na Misiri amaseti 3-0 ((25-18,25-10 &25-13). Muri iyi mikino, Cameroun yatahanye umwanya wa gatatu itsinze Nigeria amaseti 3-1 (23-25, 25-19,25-17 &25-16).
Ubwo Misiri yari imaze gutsinda u Rwanda ku mukino wa nyuma
Misiri bahabwa igikombe batsindiye
Umwanya wa kabiri no kubona itike y'igikombe cy'isi ni amateka ku Rwanda
Dore uko amakipe yasoje irushanwa:
1.Egypt
2.Rwanda
3. Cameroon
4. Nigeria
5. Kenya
6. DR Congo
7. Mauritius
8. Tanzania
9. Uganda
Misiri bishimira igikombe batwaye u Rwanda ku mukino wa nyuma
Ikipe y'u Rwanda ikwiye ishimwe kuko bazahora mu mvugo n'inyandiko za siporo mu Rwanda
James Kimonyo Amabasaderi w'u Rwanda muri Kenya yahuye n'ikipe y'u Rwanda
PHOTOS: KELLY AYODI (The Standard/Kenya)
TANGA IGITECYEREZO