RFL
Kigali

WOMEN FOOTBALL: Nigeria izahura na Afurika y’Epfo ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/11/2018 12:09
0


Ikipe y’igihugu ya Nigeria cyo kimwe n’iya Afurika y’Epfo zabonye itike igana ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu cyiciro cy’abagore, nyuma yo gutsinda imikino yabo ya kimwe cya kabiri cy’rangiza. Umukino wa nyuma uzakinwa kuwa Gatandatu tariki ya 1 Ukuboza 2018 (18h00').



Ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo (Banyana Banyana) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Mali ibitego 2-0 byatsinzwe na Chrestinah Thembi Kgatlana (31’) na Lebohang Ramalepe (81’). Ikipe y’igihugu ya Nigeria ifite ibikombe icumi (10), yongeye kugera ku mukino wa nyuma itsinze Cameroun kuri penaliti nyuma y'uko umukino wari wasojwe hakinwe iminota 120’. Nigeria yabonye itike y’umukino wa nyuma itsinze Mali penaliti 4-2.

Igikombe abakobwa bagiye guhatanira

Igikombe abakobwa bagiye guhatanira 

Cameroun na Mali bazakina umukino wo gushaka umwanya wa gatatu uzatanga ikipe imwe iziyongera kuri Nigeria na Afurika y’Epfo bakajyana mu gikombe cy’isi kizabera mu Bufaransa. Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uzakinwa kuwa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018 (18h00').

Si ubwa mbere Nigeria na Afurika y’Epfo bagiye guhurira ku mukino wa nyuma kuko mu 2000 nabwo Nigeria yatwaye igikombe itsinze Afurika y’Epfo ku mukino wa nyuma mbere yuko iyongera mu 2008. Mu 2014 Afurika y’Epfo kandi yatsinzwe na Equatorial Guinea ku mukino wa nyuma.

Nigeria na Afurika y’Epfo zizahurira ku mukino wa nyuma atari ubwa mbere zihuye muri iri rushanwa kuko bari bari kumwe mu itsinda rya kabiri (B). Kubona iyi tike byatumye Nigeria igera mu gikombe cy’isi, irushanwa izaba yitabira ku nshuro yayo ya munani (8)  mu gihe Afurika y’Epfo izaba yitabira ku nshuro ya mbere mu mateka.

Afurika y'Epfo bishimira kugera ku mukino wa nyuma ugeretseho itike y'igikombe cy'isi

Afurika y'Epfo bishimira kugera ku mukino wa nyuma ugeretseho itike y'igikombe cy'isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND