RFL
Kigali

WOMEN FOOTBALL: Kenya iheruka mu Rwanda iri mu itsinda rimwe na Nigeria mu gikombe cya Afurika 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/10/2018 17:46
0


Ikipe y’igihugu ya Kenya iheruka mu Rwanda mu mikino ya CECAFA y’ibihugu iheruka kubera mu Rwanda mu mupira w’amaguru w’abagore, kuri ubu iri mu itsinda rya kabiri (B) mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Ghana kuva tariki 17 Ugushingo kugeza kuya 1 Ukuboza 2018.



Kenya yageze muri iki cyiciro nyuma yo kuvamo kwa Guinea noneho biba ngombwa ko CAF yemera Kenya ko yajya muri uwo mwanya kuko niyo yari yakuwemo na Equatorial Guinea. Equatorial Guinea yazize ko mu mikino yo gushaka itike yakoresheje umukinnyi utujuje ibyangombwa.

Muri Tombola yabaye ku mugoroba w’iki Cyumweru, Kenya yaje kwisanga mu itsinda rya kabiri (B) iri kumwe na Nigeria ifite iki gikombe inshuro icumi ((1991, 1995, 1998, 2000, 2002, 2004, 2006, 2010, 2014 na 2016).

Kenya iri kumwe na Nigeria, South Africa na Zambia mu itsinda rya mbere (A) mu gihe itsinda rya mbere (B) riyobowe na Ghana izakira irushwa, Algeria, Mali na Cameroun.

Kenya izatangira icakirana na Zambia kuwa 18 Ugushyingo 2018

Kenya izatangira icakirana na Zambia kuwa 18 Ugushyingo 2018

Ghana izakira iri rushanwa nta gikombe iratwara cy’irushanwa mpuzamahanga, gusa yagiye itsindirwa ku mukino wa nyuma nko mu 1998, 2002 na 2006. Ghana yari umukandida rukumbi muri gahunda yo kwakira iki gikombe kuko nta bindi bihugu byari bifite ubushake bwo kucyakira.

Ghana niyo izakira irushanwa riba buri myaka ibiri

Ghana niyo izakira irushanwa riba buri myaka ibiri cyangwa ine 

Muri aya makipe umunani (8) agize iri rushanwa, amakipe azajya aba aya mbere mu itsinda azajya akomeza muri kimwe cya kabiri cy’irangiza. Iri rushanwa ni naryo rizatanga amakipe azitabira imikino y’igikombe cy’isi cy’abagore cya 2019 kuko Afurika izatanga amakipe atatu (3) azitabira iyi mikino izabera mu Bufaransa muri Kamena 2019.

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND