RFL
Kigali

WOMEN FOOTBALL: Gahunda iriho ni ugukinisha abakinnyi bakiri bato-Habimana Hussein

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/12/2018 11:04
0


Habimana Hussein umuyobozi wa tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) akaba ari nawe uri gutoza ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugoli ahamya ko muri iki kiringo hagezweho gahunda yo kujya hakoreshwa abakinnyi bakiri bato mu ikipe y’igihugu.



Byari mu kiganiro yagiranya n’abanyamakuru nyuma y'uko ikipe y’u Rwanda yari imaze gutsindwa na Cleveland Ambassadors WFC igitego 1-0 mu mukino wa gishuti wakinwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ukuboza 2018 kuri sitade Umuganda mu karere ka Rubavu.

“Ubu turi gutegura, ikipe y’igihugu yari imenyereye gukina buri nyuma y’imyaka ibiri, ubu yari imaze amezi ane idakina bavuye muri CECAFA. Ndumva ari byiza kuba nyuma y’amezi ane twari tubahamagaye kugira ngo bakine. Ubu hari ibintu turi gukosora kugira ngo ubutaha tujye tubahamagara mu gihe gikwiriye. Twashyizemo abana benshi kugira ngo bazakine amarushanwa ari imbere, ni yo mpamvu intego turiho ari ugutegura abakinnyi bakiri bato”. Habimana

Habimana Hussein umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA akaba ari nawe uri gutoza ikipe y'abakobwa

Habimana Hussein umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA akaba ari nawe uri gutoza ikipe y'abakobwa 

Habimana Hussein yavuze ko muri uyu mukino, abakinnyi b’u Rwanda bagowe no guhita babasha gukina uburyo bushya yabazaniye, uburyo bwo gukina imipira migufi bahereye inyuma hatabayeho gutera imipira mireremire idafite aho igana.

U Rwanda na Cleveland Ambassadors WFC bazongera guhura kuwa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018 kuri sitade ya Kigali

U Rwanda na Cleveland Ambassadors WFC bazongera guhura ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018 kuri sitade ya Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND