Ikipe ya Cleveland Ambassadors WFC yatsinze u Rwanda igitego 1-0 mu mukino wa gishuti waberaga kuri sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Mbere. Umwizerwa Angelique myugariro w’u Rwanda ni we witsinze iki gitego ku munota 28’.
Ni umukino wa gishuti u Rwanda rwakinaga nyuma yo kuva mu mikino ya CECAFA 2018 iheruka kubera mu Rwanda. Habimana Hussein ni we mutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda akaba ari n’umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Abakinnyi ba Cleveland Ambassadors WFC bishimira igitego
Umwizerwa Angelique myugariro w'Amavubi witsinze igitego
Mukeshimana Jeannette niwe wari kapiteni
Cleveland Ambassadors WFC ni ikipe ikina umukino usukuye ugereranyije n’uburyo ikipe y’u Rwanda ikina. Ni n'abakinnyi ubona bubatse umubiri, bihuta, bafite tekinike zo guhererekanya umupira no kubaka umukino.
Ikimenyetso cy'ubworoherane n'ubusabane mu mupira w'amaguru
Ku ruhande rw’u Rwanda wabonaga bahagaze neza mu kibuga badakora amakosa yo kuba batakaza imyanya kuko Habimana Hussein yari yahisemo gukoresha uburyo bw’abakinnyi bane inyuma, babiri imbere yabo baherekeje umwe mu gihe abakinnyi batatu bakinaga basatira (4:2:1:3).
Bitewe nuko Kalimba Alice usanzwe ari kapiteni wa AS Kigali yagize ikibazo cy’imvune mu myitozo bitegura uyu mukino, byatumye Mukeshimana Jeannette bakinana hagati muri AS Kigali ahabwa inshingano zo kuyobora bagenzi be nka kapiteni.
Umubyeyi Zakia yari yabanje mu izamu imbere ye mu bwugarizi harimo Kayitesi Alodie aca iburyo, Mukantaganira Joselyne aca ibumoso mu gihe mu mutima w’ubwugarizi hari harimo Umwizerwa Angelique afatanya na Maniraguha Louise. Hagati mu kibuga hari Mukeshimana Jeannette aringaniye na Marthe Umwiza bityo Umwariwase Dudja akabajya imbere. Kankindi Fatuma yatangiyebaca iburyo, Niyomugabo Sophie agaca ibumoso naho Mushimiyimana Marie Claire agashaka ibitego.
11 b'u Rwanda babanje mu kibuga
Caleb Fortuna umutoza mukuru wa Cleveland Ambassadors WFC yari yari afite Jilian McVicker umunyezamu rukumbi iyi kipe yazanye mu bakinnyi 15.Besinger Britanny yaatangiye aca ibumoso, Megan Buckingham agaca iburyo mu gihe mu mutima w’ubwugarizi hari harimo Dunningan Megan afatanya na Ball Elizabeth.
11 ba Cleveland Ambassadors WFC babanje mu kibuga
Hagati mu kibuga bakoreshaga Driesse Nickolette bwari na kapiteni aringaniye na Meuer McKenna bityo imbere yabo hagakina Jordan O’Brien ari inyuma ya Jamia Fields. Samantha Lofton yacaga ibumoso naho Sandra YU agaca iburyo.
Cleveland Ambassadors WFC ni abakinnyi ubona ko babangutse
Kankindi Fatuma (11) ashaka uko yabona umupira
Bitewe n'uko abakinnyi b’u Rwanda bari bafite akazi gakomeye ko guhagarika abakinnyi ba Cleveland bari bafite uburyo bakina badatakaza imipira, byaje gutuma bamwe mu bakinnyi b’u Rwanda bagaragaza kunanirwa aribwo Habimana Hussein yahise akuramo Umwiza Marthe wakinaga azibira hagati (Holding Midfielder) akamusimbuza Nadine Mukandayisenga waje mu kibuga akagorwa no kuba yafatisha kuko umukino wari wamaze kujya hejuru dore ko hari hanakonje bityo agatinda gushyuha.
Ukundi gusimbuza kwabayeho nuko Kankindi Fatuma yasimbuwe na Kanyamihigo Callixte naho Mushimiyimana Marie Claire agasimburwa na Beatrice Uwamahoro. Caleb Fortuna utoza Cleveland yaje gukuramo Jamia Fields ashyiramo Kati Druzina. Hanna Barker yasimbuye Elizabeth Ball. Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuwa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018 kuri sitade ya Kigali.
Isengesho ry'Amavubi
Abasimbura b'u Rwanda bava mu rwambariro
Amakipe asohoka mu rwambariro
Cleveland Ambassadors WFC igera mu kibuga
Umwizerwa Angelique (5), Kankindi Fatuma (11) na Joselyne Mukantaganira (12) ubwo ikipe y'u Rwanda yari igeze mu kibuga
Abakinnyi basuhuzwa n'abayobozi batandukanye
Caleb Fortuna umutoza mukuru wa Cleveland Ambassadors WFC
Habimana Hussein yabwiye abanayamakuru ko umukino wo kwishyura ari umwanya mwiza wo gukosora amakosa
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Rwanda XI:Umubyeyi Zakia (GK,18), Kayitesi Alodie 2, Mukantaganira Joselyne 12, Umwizerwa Angelique 5, Maniraguha Louise 19, Mukeshimana Jeannette (C,7), Marthe Umwiza 6, Umwariwase Dudja 3, Kankindi Fatuma 11, Niyomugabo Sophie 20, Mushimiyimana Marie Claire 10.
Cleveland A.XI: Jilian McVicker (GK,1), Megan Dunningan 3, Elizabeth Ball 7, Megan Buckingham 18, Britanny Basinger 4, Nickolette Driesse (C,10), Mckenna Meuer 15, Samantha Lofton 5, Sandra Yu 16, Jamia Fields 24 na Jordan O’Brien 17
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO