Ikipe ya AS Kigali Women Football Club iri mu nzira nziza yo kwegukana igikombe cya shampiyona nyuma yo kuba yaranyagiye Rambura WFC ibitego 6-0 mu mukino w’umunsi wa 10 wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri iki Cyumweru.
Wari umukino wakinwe nyuma yo kuba abakinnyi b’amakipe aba muri iyi shampiyoba bamwe bari bavuye mu myiteguro y’ikipe y’igihugu yitegura CECAFA, umwanya mwiza wo kugira ngo bashyire mu bikorwa ibyo bamaze iminsi batozwa.
Rambura WFC yahavuye nta gitego kuko hakiri kare ku munota wa 5’ Mukeshimana Dorothea yafunguye amazamu ku nyungu za AS Kigali. Uyu mukobwa yaje gutsinda ibitego bitatu mu mukino (Hat-trick) kuko yaje kongeramo ibindi bitego bibiri (24’ na 70’).
Imanizabayo Florence ashaka yatsinze ibitego 2
Mukeshimana Dorothe yatsinze "Hat-trick"
Imanizabayo Florence yaje kuba areba mu izamu ku munota wa 11’ aza kongeramo ikindi ku munota wa 54’ w’umukino. Igitego cyasoje uyu mukino cyatsinzwe na Uwamahoro Marie Claire bita Mataye ku munota wa 79’ w’umukino.
Mbarushimana Shaban umutoza mukuru wa AS Kigali WFC akaba n’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu (She-Amavubi), ntabwo umukino wamubereye imbogamizi byanatumye akora impinduka muri gahunda yo kuruhura abakinnyi.
Mbarushimana Shaban umutoza mukuru wa AS Kigali WFC
Libelle NIbagwire yinjiye mu kibuga asimbye Umwariwase Dudja, Imanizabayo Florence asimburwa na Kalimba Alice, Sifa Uwanyirigira ahabwa umwanya na Iradukunda Kanyamihihgo Callixte.
Mukashema Console umutoza mukuru wa Rambura WFC yakoze impunduka akuramo Uwisezerano Belancile wari mu izamu kuko yari yagize ikibazo ahita amusimbuza Nyirandikubwimana Claudine. Nyuma nibwo Landarada Niyigena na Claire Uwineza baje kuvamo hinjira Umutoniwase Marie Gisele na Uwizeyimana Mediatrice.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku makipe yombi:
AS Kigali WFC XI: Uwizeyimana Helene (GK, 21), Umwizerwa Angelique Rooney 5, Maniraguha Louise 8, Nyiramwiza Marthe 4, Mukantaganira Joselyne 16, Uwamahoro Marie Claire 10, Uwamahoro Marie Claire (C, 13), Iradukunda Callixte 17, Mukeshimana Dorothea 11, Umwariwase Dudja 3 na Imanizabayo Florence 12
Rambura WFC XI:Uwisezerano Belancile (GK, 1), Mukarugomwa Belancille (C, 7), Mushimiyimana Adelphine 17, Niyigena Rose 9, Nyabakian Jacqueline 11, Niyigena Rehema 6, Nishimwe Madelene 5, Niyigena Landarada 12, Uwimana Grace 4, Niyonsenga Seraphine 3 na Claire Uwineza 19.
AS Kigali irakomeza kuryama ku mwanya wa mbere n’amanota 30 mu mikino 10 imaze gukina kuko yose yarayitsinze, yewe kuri ubu ikaba imaze gutsinda ibitego 44 mu gihe nta gitego irinjizwa mu izamu ryayo.
Scandinavia WFC bahanganye muri uyu mwaka w’imikino yo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 24 mu mikino icyenda (9) imaze gukina kuko ifite ikirarane kimwe ikaba yaratsinzwe na AS Kigali mu mukino ubanza (1-0) kuri sitade ya Kigali.
Scandinavia WFC ifite amanota 24 n’ibitego 20 izigamye kuko yinjije ibiytego 23 bayitsinda bitatu (3),itsindwa umukino umwe mu icyeda imaze gukina.
ES Mutunda WFC nyuma yo gutsinda Kamonyi WFC ibitego 2-1 kuri iki Cyumweru, byatumye iza ku mwanya wa gatatu (3) n’amanota 12 mu gihe Kamonyi WFC ari iya kane n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego bitatu (3) mu gihe ES Mutunda ifite umwenda w’igitego kimwe (1).
Abakinnyi basuhuzanya
Abasifuzi n'abakapiteni
Abasimbura ba AS Kigali WFC
Uva ibumoso: Mbarushimana Shaban (Umutoza mukuru), Safari JMV Moustapha (Umutoza w'abazamu) na Ujeneza Jennifer (Umuganga w'ikipe)
Isengesho rya AS Kigali WFC
Isengesho rya Rambura WFC
Abasimbura ba Rambura WFC
11 ba AS Kigali WFC babanje mu kibuga
11 ba Rambura WFC babanje mu kibuga
Umwariwase Dudja asimbuka agana imbere
Uwamahoro Marie Claire nawe yatsinze igitego
Uwisezerano Belancile yabanje mu izamu rya Rambura WFC aza kuvunika avamo
Uwanyirigira Sifa yinjiye mu kibuga asimbuye
Abana batoragura imipira (Ball Girls)
Gusimbuza byarangiye Mukeshimana Jeannette adakinnye
Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC yinjiye mu kibuga asimbuye
Mukantaganira Joselyne ukina inyuma ahagana iburyo baguze muri Kamonyi WFC niwe uzaba ashingirwaho muri She-Amavubi azakian CECAFA
Petrovic utoza APR FC yageze muri sitade ya Kigali hakiri kare abanza kureba uyu mukino
Umwizerwa Angelique bita Rooney myugariro wa AS Kigali agenzura umupira
Kayiranga Baptiste yarebye uyu mukino
Mukashema Console umutoza wa Rambura WFC aganiriza abakinnyi
Kalimba Alice ku mupira nyuma yo kwinjira asimbuye
Niyigena Landrada yateruwe na bagenzi be nyuma y'ikibazo cy'imvune yaguze
Dore uko imikino yarangiye:
-Inyemera WFC 1-1 Gakenke WFC
-Scandinavia WFC 3-0 Bugesera WFC
-AS Kigali WFC 6-0 Rambura WFC
-ES Mutunda WFC 2-1 Kamonyi WFC
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO