RFL
Kigali

WOMEN FOOTBALL: AS Kigali irakira Scandinavia WFC mu mukino w’ishiraniro (Derby)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/03/2018 5:53
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Werurwe 2018 ni bwo ikipe ya AS Kigali WFC igomba kwakira mucyeba Scandinavia WFC mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona ugomba gukinirwa kuri sitade ya Kigali saa saba z’amanywa (13h00’).



Ni umukino wabaye ishiraniro ubwo aya makipe yahuraga bwa mbere bakina bya gishuti, Scandinavia WFC ibarizwa i Rubavu ikaza gutsinda AS Kigali WFC ibitego 2-0 mu mukino wakinwe kuwa 25 Nzeli 2017 kuri sitade Umuganda.

Icyo gihe, Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 38’ w’umukino gitsinzwe na Irela Umuziranenge nyuma yuko AS Kigali yari imaze guhusha penaliti yatewe na kapiteni Kalimba Alice ku munota wa cumi w’umukino (10’) nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri Florence Imanizabayo mu rubuga rw'amahina. Igitego cya kabiri cya Scandinavia WFC cyanahamije intsinzi cyabonetse ku munota wa 60’ gitsinwe na Jazila Uwineza kapiteni w’iyi kipe yamaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere muri uyu mwaka w’imikino.

Mu mikino itandatu (6) imaze gukina, AS Kigali yatsinze imikino yose bituma iba ku mwanya wa mbere n’amanota 18 n’ibitego 29 izigamye muri shampiyona. Scandinavia WFC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 15 kuko yayitsinze yose ariko ikaba ifite umukino umwe w’ikirarane. Iyi kipe iba hafi y’umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) izigamye ibitego icumi (10).

Uyu mukino ugomba gukomezwa nuko bamwe mu bakinnyi bari muri AS Kigali nka Rehema Uwizeyimana bamaze kujya muri Scandinavia WFC ndetse iyi kipe yambara umutuku n’umweru iva i Rubavu ikaba ifite ubushobozi mu bijyanye n’amikoro ikura kuri nyirayo witwa Thierry Paluku Kasongo wayishinze akaba n’umuyobozi wayo mukuru.

Kanyamihigo

Kanyamihigo Iradukunda Callixte wa AS Kigali WFC ubu amaze kugwiza ibitego umunani (8)

Dore indi mikino iteganyijwe ku munsi wa karindwi:

Kuwa Gatandatu tariki 17 Werurwe 2018:

-Gakenke WFC vs Rambura WFC (Gakenke, 15:00)

-Kamonyi WFC  vs Bugesera WFC (Remera Rukoma, 15:00)

-ES Mutunda WFC vs Inyemera WFC (Mutunda, 15:00)

-AS Kigali WFC vs Scandinavia WFC (Stade de Kigali, 13:00)

Umukino amakipe yombi yakaniye

Umukino uheruka guhuza amakipe yombi warangiye Scandinavia WFC (umutuku) itsinze AS Kigali (Umuhondo) ibitego 2-0

Scandinavia WFC bishyushya

Scandinavia WFC ubwo bishyushyaga kuwa 25 Nzeli 2017 mbere yo kwakira AS Kigali WFC kuri sitade Umuganda 

AS Kigali Women

Ikipe ya AS Kigali WFC ubwo bishyushyaga kuwa 25 Nzeli 2017 mbere yo kwakirwa na Scandinavia WFC kuri sitade Umuganda 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND