RFL
Kigali

WARI UZI KO: Nduwayo Danny umunyezamu wa Police FC asanzwe ari umuyobozi mu murenge wa Gisenyi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/03/2017 16:16
3


Nduwayo Bariteze Daniel umunyezamu w’ikipe ya Police FC kuva mu mwaka w’imikino 2016-2017 asanzwe abarizwa muri komite nyobozi y’umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu. Nduwayo wasinye imyaka ibiri muri Police FC, ayikinira anafite inshingano zo kumenya gahunda z’urubyiruko rwo mu murenge avukamo.



Mu kiganiro kirambuye yagiranye na INYARWANDA, Nduwayo avuga ko yaje muri Police FC asanzwe afite inshingano nk’umuntu uhagarariye urubyiruko rwo mu murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu mu ntara y’iburengerazuba. Avuga ko uyu mwanya yawutorewe kuko ngo urubyiruko rw’uyu murenge rumwiyumvamo ndetse bamubonyemo ikizere cyo kuba yazabavuganira mu bijyanye na siporo.

Urabona ukuri guhari, mu rugo ni i Gisenyi. Bitewe nuko ariho nakuriye higeze kuba amatora y’inzego z’ibanze nyuma nshingwa umuco na siporo mu kitwaga Never Again. Nyuma urubyiruko runyiyumvamo bantorera guhagararira urubyiruko mu murenge. Nduwayo Danny Bariteze bakunda kwita Barthez

Uyu musore umaze umwaka atorewe guhagararira urubyiruko muri Gisenyi,  akomeza avuga ko bitamworohera kuzuza inshingano mu murenge bitewe nuko Police FC agomba gukora akazi kayo ijana ku ijana ariko ko atanga inama n’ibitekerezo nyuma umwungirije agashyira mu bikorwa. Ati "Bitewe nuko ndi i Kigali nta kuntu nabikurikirana ariko mfite vice-Coordinateur niwe ubikurikirana kuko ntabwo nabifatanya no gukina”. 

Nduwayo Dany Barthez

Nduwayo Danny Bariteze umunyezamu wa Police FC unakora mu murenge wa Gisenyi

Urugendo rwa Nduwayo Danny Bariteze mu mupira w’amaguru:

Nduwayo yatangiye gukina umupira w’amaguru mu 2006 ubwo yari mu mashuli abanza ya Gacuba mu murenge wa Gisenyi mbere yo kugana mu ikipe y’abana bakiri bato (Junior) ya Etincelles FC mu 2007.

Mu 2008 yahise yifuzwa n’ikipe y’abato ya FC Marines yari yanamwijeje ko azayibera kapiteni, yaje kuyemerera ayijyanmo anagira amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abakinnyi batarengeje imyaka 15 yagombaga kujya mu mwiherero mu gihugu cy’u Buholandi. Iyi gahunda yaje gupfa ku munota wa nyuma kuko umwiherero wakuweho abana basubira mu makipe yabo.

Mu 2009 ubwo yari akiri kapiteni wa FC Marines y’abato, yagize amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abakinnyi batarengeje imyaka 17 yagiye mu mwiherero mu gihugu cy’u Budage hategurwa umusaruro w’imikino y’igikombe cy’isi cy’ingimbi (U17) cyaberreye muri Mexique mu 2011.

Mu mwaka w’imkino 2009-2010, Nduwayo yazamuwe mu ikipe y’abakuru ya FC Marines (Senior) mbere yo kugana muri Sec Academy mu mwaka w’imikino 2010-2011 ku ntizanyo kuko ngo yashakaga kubanza kurangiza amashuli yisumbuye bitewe nuko muri FC Marines atabonaga uko yiga neza.

Umwaka w’imikino 2011-2012 yaje kugira ikibazo cy’imvune mbere yo koroherwa akifuzwa n’ikipe ya Gicumbi FC mu mwaka w’imikino 2012-2013 akayikinamo umwaka umwe.

Ikipe ya FC Musanze yaje kumwifuza mu mwaka w’imikino 2013-2014 ayijyamo amaramo umwaka umwe mbere yo kugana muri Etincelles FC mu mwaka w’imkino 2015-2016 ubwo yatozwaga na Seninga Innocent kuri ubu uri mu ikipe ya Police FC. Ubwo Seninga yari avuye i Gisenyi gufasha Etincelles FC kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, yahise agura abakinnyi bo kujyana muri Police FC anatwara Nduwayo Danny Barthez w’imyaka 24.

Nyuma yo kuba yarasinye imyaka ibiri muri Police FC, Nduwayo avuga ko icyo asabwa ari ugukora akazi asabwa ko kurinda izamu. Ati “Muri Police FC nasinyemo igihe cy’imyaka ibiri (2), intego mba mfite ni ukuba mu kazi ngaharanira ko ikipe ndimo yagerageza kwitwara neza cyane cyane aho mba ndeba ni mu izamu dufatanya na bagenzi benjye kugira ngo hatagira igitego kijya mu izamu ryacu nk’akazi twahawe”. 

Nk’abandi bakinnyi, Nduwayo nawe afite akazina k’agatazirano ka “Barthez” umunyezamu w’umufaransa wamenyekanye cyane mu ikipe ya Toulouse, Olympic de Marseille, AS Monaco na Manchester United ndetse akanakinira u Bufaransa imikino 87 kuva mu 1999-2006 akanatwarana nayo igikombe cy'isi cyabereye mu Bufaransa mu 1998.

Nduwayo kuba yitwa Barthez ntabwo ngo bikomoka cyane kuri Fabien Barthez wakanyujijeho ahubwo ngo kuba ababyeyi baramwise Nduwayo Bariteze byahise bisa naho izina Bariteze rigira imivugire ihura n’amazina ya “Barthez” bityo izina rimufata gutyo.

Urugendo mu myaka:

2006: Ecole Primaire Gacuba (Gisenyi)

2007: Etincelles FC (Junior)

2008: FC Marines (Junior/C)  

2009: U17  (Germany)

2009-2010: FC Marines (Senior)

2010-2011: Sec Academy(on Loan)

2011-2012: FC Marines (Imvune)

2012-2013: Gicumbi FC

2013-2014: FC Musanze

2015-2016: Etincelles FC

2016-2018: Police FC

 Nduwayo Dany Barthez

Nduwayo Danny Bariteze (iburyo) na mugenzi we Nzarora Marcel (ibumoso) bafatanya akazi ko mu izamu rya Police FC

Nduwayo Dany Barthez

Nduwayo (wambaye bitandukanye n'abandi) ubwo Police FC yakinaga na Mukura Victory Sport kuri sitade Huye

  Nduwayo Dany Barthez

Nduwayo Danny Bariteze mu mwambaro w'abanyezamu ba Police FC

Nduwayo Dany Barthez

Nduwayo Danny Barthez ubwo yari mu ikipe ya Etincelles FC mu mwaka w'imikino 2015-2016

Nduwayo Dany Barthez

Nduwayo (uwa kabiri iburyo ku murongo wo hagati) mu ikipe y'igihugu y'abaterengeje imyaka 17 yari mu mwiherero mu Budage

Nduwayo Dany Barthez

Nduwayo (ubanza ibumoso mu bakinnyi bahagaze) ubwo yari mu ikipe y'igihugu y'abaterengeje imyaka 17

Nduwayo Dany Barthez

Nduwayo Danny ubwo yari mu kibazo cy'uburwayi bwaturukaga ku mvune yagize mu ivi

Nduwayo Dany Barthez

Nduwayo Danny Barthez (iburyo) na Muvandimwe Jean Marie Vianney (ibumoso) ukina yugarira muri Police FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • h7 years ago
    ni toux traveaux kbs
  • kalisa idrissa7 years ago
    ko atatubwiye niba ari ingaragu, nubwo tuziko afite umugore n'abana, ibaze ku myaka 24 akaba yibitseho umugore n'abana.
  • Chupman 7 years ago
    ibi ntago ari ukuri kd namwe mujye mumenya uko ibintu bimeze. uwo mwanya ntubaho muri chart y'inzego z'urubyiruko





Inyarwanda BACKGROUND