RFL
Kigali

WARI UZI KO: Inshuro imwe gusa mu buzima bwe, Messi yasabye umukinnyi kumuha umwambaro

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:1/05/2017 18:05
1


Kugurana umwambaro wo hejuru hagati y’abakinnyi nyuma y’umukino ni umuco umaze kumenyerwa cyane mu bakinnyi b’umupira w’amaguru, akenshi bikagaragaza kubahana no kubika amateka hamwe n’ikimenyetso cya ‘Fairplay’ dore ko bikorwa hagati y’abakinnyi b’amakipe abiri aba yacakiranaga.



Kabuhariwe Lionel Messi nk’umukinnyi w’igihangage ku isi ni umwe mu bo abakinnyi bagenzi be baba bifuza kuba batunga umwambaro we, nyamara we mu buzima bwe yasabye rimwe gusa umwambaro w’umukinnyi w’ikipe bahanganye.

Nk’uko yabyitangarije, Messi yavuze ko iyo mu ikipe bari bahanganye harimo umukinnyi w’umunya-Argentine ariwe ahita agurana nawe umwambaro, cyangwa se hagira undi ubimusaba akawumuha ariko we akaba atajya asaba umwambaro.

Umunyabigwi Zinedine Zidane kuri ubu usigaye atoza Real Madrid niwe mukinnyi rukumbi Messi yasabye umwambaro(maillot) mu mateka ye.

Ntabwo njya nsaba guhinduranya umwambaro(maillot). Iyo hari umunya-Argentine niwe duhinduranya umwambaro. Iyo hagize ubinsaba, turagurana. Bitabaye ibyo, ntawe mbisaba. Nabikoze rimwe gusa. Nasabye Zidane umwambaro we(maillot). Messi

Résultat de recherche d'images pour "Messi and Zidane"

Résultat de recherche d'images pour "Messi and Zidane"

Messi na Zidane bahuriye mu kibiga igihe gito kuko uyu mukinnyi yari ageze mu myaka ye ya nyuma yo guconga ruhago

Ibinyamakuru byo muri Esipanye byagiye mu bucukumbuzi byasanze uwo mukino Messi yasabyemo Zidane guhinduranya umwaro ari Clasico yabaye mu Ugushyingo 2005 kuri stade ya Real Madrid Santiago Bernabeu, umukino warangiye Barcelona itsinze ibitego 3-0 harimo bibiri bya Ronaldinho. Icyo gihe Messi akaba yari afite imyaka 18 gusa y'amavuko.

Src:7sur7






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sengiyumva6 years ago
    Jewe Ndumufana Fc Barcelona Mazimisi Nezerewe Nukuntu Amakipe Bayihuje Zose Iriko Irazitsinda Bingeraho Amen





Inyarwanda BACKGROUND