RFL
Kigali

VOLLEYBALL: U Rwanda rwatsinzwe na Algeria mbere yo kwisobanura na Misiri

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/10/2017 19:32
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball yatsinzwe na Algeria amaseti 3-0 mu mukino usoza iyo mu matsinda mbere yo guhura na Misiri mu mikino ya kimwe cya kane cy’iragiza mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika kiri kubera i Cairo mu Misiri kuva kuwa 20 Ukwakira 2017.



Muri uyu mukino , Algeria yatsindaga umukino wayo wa gatatu (25-18, 25-22 na 25-21). Gutsinda uyu mukino, byatumye Algeria iyobora itsinda rya kane kuko yatsinze amakipe yose yari arigize. U Rwanda rwagiye rugira imbaraga zo gusatira Algeria cyane kuko nko muri seti ya gatatu bagendaga inota kuri ndi ndetse bageze aho banganya amanota 21-21. Umukino wakiniwe kuri Cairo Complex Stadium kuri uyu wa kabiri tariki 24 Ukwakira 2017.

Gusa nubwo u Rwanda rwatsinzwe uyu mukino, rufite itike y’imikino ya ¼  cy’irangiza n’amanota atandatu (6) kuko batsinzwe umukino umwe (1) bagatsinda ibiri (2) mu gihe Algeria ifite amanota icyenda (9).

Olivier Ntagengwa kapiteni w’ikipe y’u Rwanda yagize ikibazo cy’imvune cyatumye atarangiza umukino. Ntagengwa yagize ikibazo mu kirenge cy’ibumoso ahagana aho ikirenge gifatira.

Mu kiganiro na INYARWANDA,  Paul Bitok yavuze ko kuba azakina na Misiri iri mu rugo atanafite Ntagengwa Olivier ari ikibazo gikomeye ariko ngo igishoboka ni ugukina umukino bikarangira.

“Ni umukino ukomeye guhura n’ikipe iri mu rugo, ibitse igikombe ikaba ari n’iya mbere ku rutonde rwa Afurika. Nta yandi mahitamo dufite uretse guhura nayo (Misiri). Gutsinda ni ibintu biza nyuma y’ibindi biba byakozwe mu kwitegura, ubushize dukina nabo twakinnye umukino mwiza ntawamenya dushobora no kuyitsinda. Gusa tuzakina uyu mukino mu kugira ngo tugire ubunararibonye”. Paul Bitok

Mu mikino y’amatsinda, u Rwanda rwatsinze Botswana amaseti 3-0 (25-19, 25-18 na 25-17 mbere yo gutsinda Tchad amaseti 3-0 (25-15, 25-13 na 25-19).

 photo

U Rwanda rwageze muri 1/4 rutsinze Tchad

Ntagengwa Olivier yagiriye imvune mu mukino w'u Rwanda na Algeria

Ntagengwa Olivier yagiriye imvune mu mukino w'u Rwanda na Algeria

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND