RFL
Kigali

VOLLEYBALL: Tanzania yavuye mu bihugu bizitabira imikino ya Zone 5

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/07/2017 2:47
0


Imikino Nyafurika y’ibihugu bibarizwa mu karere ka Gatanu nk’uko bigenwa n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball (CAVB), izabera mu Rwanda kuva kuwa 22-27 Nyakanga 2017. Mu makipe byari byitezwe ko azaba ari i Kigali hamaze kuvaho Tanzania.



Mu busanzwe akarere ka Gatanu (Zone 5) muri Volleyball kagizwe n’ibihugu birimo; Uganda, Kenya, Rwanda, Ethiopia, Somalia, Djibouti, Eritrea,Tanzania, Sudani y’Amajyaruguru, Sudani y’Amajyepfo na Misiri.

Gusa kugeza kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2017 abakunzi ba Volleyball ikinirwa mu nzu (Indoor Volleyball) batangira kwizera ko amakipe azitabira iri rushanwa ari u Rwanda ruzakira, Kenya, Uganda na Sudan y’Epfo kuko ibindi bihugu bitaremeza kuza kwabyo mu gihe ibindi byo byasezeye ku ikubitiro.

Biciye kuri Leandre Karekezi uyobora FRVB avuga ko Tanzania yemeje ko itazaza mu Rwanda mu gihe andi makipe nka Kenya yo iri mu Rwanda.

"Tanzania yamaze kutumenyesha ko itazaza ubu ibihugu bizitabira irushanwa ry’akarere ka gatanu ni Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo ndetse bimwe byamaze kuhagera”. Karekezi

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2017 ari bwo haba inama ya Tekinike ku isaha ya saa moya z’umugoroba (19h00’) kuri Hill Top Hotel, inama izaberamo tombora yuko amakipe agomba guhura.

Igihugu kizegukana iri rushanwa kizabona itike yo gukomeza mu cyiciro kizakurikiraho cyo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri.

Ubwo u Rwanda ruheruka kwakira irushanwa ry’akarere ka Gatanu mu mwaka wa 2015 rwabashije kuryegukana ku mukino wa nyuma rusezereye Kenya ku maseti 3-2.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND