Sibomana Jean Paul wakinaga muri IPRC South VC kuri ubu ni umwe mu bakinnyi bashya bazitazwa na UTB Volleyball Club mu mwaka w’imikino 2017-2018. Uyu musore akaba yasinye amasezerano y’umwaka umwe uzongerwa mu gihe yaba yitwaye neza.
Sibomana uvukana na Kwizera Pierre Marshal, aganira na INYARWANDA yavuze ko yakiniraga IPRC South VC bitewe nuko yari akiri umunyeshuli ariko kuri ubu akaba agiye gutangira gukina nk’akazi kazamutunga nta zindi gahunda abifatanya.
Mu magambo ye yagize ati”Urabizi ko buri muntu wese ahindura akazi bitewe no gushaka ubuzima. Nasinye umwaka umwe muri UTB ubu ni yo kipe yanjye ngoma gukinira. Nakiniraga IPRC South VC mu rwego rw’amasomo”.
UTB VC imaze umwaka w’imikino umwe ishinzwe, yarashyiriweho gufasha Kaminuza y’Ubukerarugendo, ubucuruzi n’ikoranabuhanga (UTB) kwamamaza ibikorwa byayo, gufasha bamwe mu bakinnyi ba Volleyball kubona akazi ndetse abandi bagafashwa kwiga na kaminuza.
Igishingwa, yahise yegukana umwanya wa karindwi muri shampiyona y’uwo mwaka wa 2016/2017, ariko yesa indi mihigo nko kuba yarageze muri ½ cy’irangiza mu irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, inatsindirwa ku mukino wa nyuma mu irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel.
Iyi kipe kandi yegukanye irushanwa ryo kwibuka Rutsindura (Memorial Rutsindura 2016), initabira irushanwa mpuzamahanga, KAVC Memorial Volleyball ryabereye i Kampala muri Uganda, ibasha kuviramo muri ¼ cy’irangiza.
Sibomana Jean Paul azajya arangwa na nimero 5 mu kibuga
Dore abakinnyi UTB izitabaza muri uyu mwaka wa 2018:
1. Fred Muvunyi,
2. Claude Gakire,
3. William Muhahemuka,
4. Gideon Mutabazi,
5. Patrick Ruzindana,
6. John Nkurunziza,
7. Guillaume Irakarama,
8. Jean Paul Sibomana
9. Yves Iradukunda
10. Mugisha,
11. Claude Niyibizi,
12. Paul Hakinayezu,
13. Jules Niyigena,
14. Patrick Kavalo Akumuntu,
15. Pacifique Iradukunda,
16. Flery Gadiel Muyuku
17. Claude Nshimiyimana
Sibomana (uwa kabiri uva iburyo) na bagenzi be
Staff Technique ya UTB:
Head Coach/Umutoza mukuru: Sylvester Mbanza
Assistant Coach/Umutoza wungirije: Pieririnos Kamugasha
Team Doctor/Ushinzwe kuvura abakinnyi: Emmanuel Hitayezu
Team Manager/ushinzwe ibikorwa by'ikipe: Philbert Mucyo
Abayobozi ba UTB VC:
Perezida: Dr. Callixte Kabera
Visi Perezida: Daniel Komezusenge
Umubitsi: Thierry Nsanzimihigo
Umujyanama: Gustave Tombora
Umujyanama mu bya Tekiniki: Jean François Maniraho
Umujyanama mu by’imari: Julian Ingabire Kayibanda
Ushinzwe iyamamazabikorwa: Octave Reginal Muhoza
Kaminuza ya UTB yerekanye abakinnyi, abatoza n'abayobozi bazaba bayigize (Photo/Ruhagoyacu)
TANGA IGITECYEREZO