RFL
Kigali

VOLLEYBALL: RRA na Gisagara VC zitwaye neza zikomeza kuyobora andi makipe muri shampiyona-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/03/2017 18:10
0


Kuri iki Cyumweru ubwo hakinwaga imikino igeza ku munsi wa Gatanu mu bakobwa n’umunsi wa 13 mu bahungu, ikipe y’abakobwa ya RRA yakomeje gusiga andi makipe cyo kimwe na Gisagara mu bahungu nyuma yo kwitwara neza mu mikino bakiniye muri sitade nto ya Remera.



Ikipe y’abakobwa y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA WVC) yakomeje kuba ku mwanya wa mbere nyuma yo kwitwara neza mu mikino ibiri bakinnye aho batsinze APR WVC amaseti 3-0 nyuma yo kuba bari batsinzwe na St Alloys hitabajwe amanota ya kamarampaka (Seour) ubwo bari bamaze kunganya amaseti 2-2.

RRA itozwa na Masumbuko Jean de Dieu afatanyije na Peter Kamasa nk’umutoza wungirije, batangiye batsinda APR muri seti ya mbere amanota 25-17 iya kabiri na 25-18 n’iya nyuma na 25-21. Gusa bakinnye uyu mukino bamaze guhangana n’ikipe ya St Alloys Rwamagana Women Volleyball Club ubwo yabatsindaga hitabajwe agace ka kamarampaka amanota 16-14.

Muri uyu mukino, RRA yatangiye itsinda seti ya mbere amanota 25-23. Gusa yaje kugaruka mu mukino itsinda n’amanota 25-19 mbere yo kwiyongeza muri seti ya gatatu igatsinda amanota 25-16. Seti ya nyuma yatwawe na St Alloys itsinze amanota 25-21.

Mu yindi mikino yabaye mu cyiciro cy’abakobwa, IPRC Kigali yatsinze St Joseph amaseti 3-0 (25-18, 26-24 na 25-22). IPRC Kigali kandi  yakinnye undi mukino yatsinzwemo na Ruhango VC amaseti 3-0 (25-13, 25-18 na 25-17).

Mu cyiciro cy’abahungu, ikipe ya Gisagara Volleyball Club yitwaye neza mu mikino yakinnye kuwa Gatandatu ubwo yatsindaga UTB VC amaseti 3-0 (25-16, 25-20 na 26-24) nyuma yaho yari imaze kunyagira UNIK VC amaseti 3-0 (25-15, 25-22 na 25-17).

UNIK VC ifite igikombe cya shampiyona kandi ntiyorohewe kuwa Gatandatu kuko yatsinzwe na UTB VC amaseti 3-2 (28-26, 22-25, 25-19, 21-25 na 15-9).

Mu mikino yakinwe ku Cyumweru, ikipe ya REG VC yanyagiye KVC amaseti 3-0 (25-18, 25-19, 25-12). KVC kandi yatsinzwe na Kirehe VC amaseti 3-0 (25-13, 25-16 na 25-13).

Kirehe Volleyball Club kuri ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 25 muri shampiyona ibikesha umukino yatsinzemo REG amaseti 3-2 (21-25, 20-25, 25-23 na 15-12).

Dore uko amakipe akurikirana:

ABAGABO:

1.Gisagara VC 28

2.Kirehe VC 25

3.IPRC South VC 24

4.REG VC 22

5.APR VC 19

6.UNIK VC 16

7.UTB VC 12

8.KVC 12

ABAGORE:

1.RRA VC 13

2.APR VC 12

3.St Alloys 9

4.Ruhango 8

5.IPRC Kigali 3

6.St Joseph 0

Nzayisenga Charlotte wa RRA VC

Nzayisenga Charlotte yagiye afasha ikipe ya RRA kubona amanota ayizamura biturutse ku bilo yateraga bikagora abo bari bahanganye

Peter Kamasa

Peter Kamasa umutoza wungirije ashimira abakinnyi 

RRA VC

Umukino wa RRA VC na St Alloys VC ntabwo wari woroshye 

Uwimana Beatrice wa RRA VC

Uwimana Beatrice azamuka mu kirere gukora inota ku mupira yari ahawe na Akimanizanye Ernestine (4)

Akimanizanye Ernestine wa RRA VC

Akimanizanye Ernestine ajya gutangiza umukino (Service)

Akimanizanye Ernestine wa RRA VC

Amaze gutsinda yahise akora 'Celebration'

St Alloys Rwamagana WVC

St Alloys Rwamagana ikinamo abana bakiri bato ugereranyije na RRA VC 

Seraphine Mukantambara wa RRA VC

Seraphine Mukantambara wanagiye mu igeragezwa ku mugabane w'i Burayi kuri ubu yaragarutse ari gufasha RRA kwitwara neza

Niyomukesha Efrance wa RRA VC

Niyomukesha Efrance areba ahandikwa amanota ikipe iba imaze kugeza.....................

rrrrrr

..............asanga nta kibazo St Alloys baracyari inyuma gato

RRA VC

Lt.Col Patrice Rugambwa

Lt.Col Patrice Rugambwa umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC yarebaga imikino yicaye mu myanya ikunze kwitwa " Ahasigaye hose"

RRA VC

Abasimbura ba RRA baba bafana bagenzi babo bari mu kibuga

Umusifuzi

Umusifuzi w'umukino

RRA VC

RRA VC

Ikipe ya RRA ni nayo izitabira imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo

St Alloys Rwamagana WVC

St Alloys Rwamagana Women Volleyball Club

APR VC

APR VC yatsinzwe na RRA yari imaze gukina na St Alloys

Mutatsimpundu  Denyse

Mutatsimpundu Denise kapiteni wa APR VC na bagenzi be banyagiwe amaseti 3-0

REG VC

REG VC yanyagiye KVC amaseti 3-0

KVC

KVC (Umuhondo) ifite amanota 2 muri shampiyona

REG VC

REG VC (umutuku) iri ku mwanya wa kane n'amanota 22 mu mikino 13 imaze gukina

AMAFOTO:Saddam MIHIGO

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND