RFL
Kigali

VOLLEYBALL: Paul Bitok yahamagaye 18 bagomba kwitegura imikino y’Akarere ka Gatanu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/06/2017 14:16
0


Paul Bitok umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Volleyball yahamagaye abakinnnyi 18 bagomba gukomeza imyitozo ikarishye bategura imikino mpuzamahanga y’akarere ka Gatanu igomba kubera mu Rwanda kuva tariki 6-13 Nyakanga 2017.



Ni irushanwa rizaba riba ku matariki yasubiweho kuko itangazo rya mbere ryari ryaje rivuga ko iyi mikino yari kuzatangira hagati ya tariki 15 na 18 Kamena 2017 ariko biza guhinduka.

Abakinnyi 18 basigaye bavuye mu bakinnyi bari bamaze iminsi bakora imyitozo muri sitade nto ya Remera, aho Paul Bitok yaje kureba abari hejuru y’abandi mu mikinire akaba aribo asigarana.

U Rwanda ruheruka kwakira iyi mikino mu 2015 ubwo rwarangizaga ku mwanya wa kabiri inyuma ya Misiri yegukanye irushanwa. Ikipe y’aba bakinnyi 18 bahamagawe barakomeza kujya bakorera imyitozo muri sitade nto ya Remera guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’).

Ibihugu bizaba biseruka mu Rwanda ruzakira iyi mikino birimo; Egypt, Kenya, Uganda, Burundi, Ethiopia, Somalia, South Sudan na Tanzania.

Dore abakinnyi 18 Paul Bitok yahamagaye bazavamo 12 azakoresha mu irushanwa:

Abagarura imipira: Bosco Mutabazi and Emile Karera.

Abasatira bava ibumoso: Yves Mutabazi, Christophe Mukunzi, Patrick Kavalo, Flavien Ndamukunda na Olivier Ntagengwa.

Abasatira bava iburyo: Nelson Murangwa, Lawrence Guma Yakan na Samuel Tyson Niyogisubizo.

Abakina hagati: Fred Musoni, Placide Madison Sibomana, Pierre Marshal Kwizera, Fabrice Nkezabahizi na Guillaume Irakarama.

Abatsinda: Ivan Mahoro Nsabimana, Herve Kagimbura na Rene Cyusa.

 Paul Bitok umutoza w'ikipe y'igihugu ya Volleyball

Paul Bitok umutoza w'ikipe y'igihugu ya Volleyball

Ivan Mahoro Nsabimana mu myitozo

Ivan Mahoro Nsabimana mu myitozo

Mukunzi Christophe kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Volleyball

Mukunzi Christophe kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Volleyball






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND