RFL
Kigali

VOLLEYBALL: Paul Bitok yahamagaye 18 bagomba kwinjira mu mwiherero

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/10/2017 13:05
0


Paul Bitok umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball mu Rwanda yahamagaye abakinnyi 18 bagomba kwinjira mu mwiherero bategura kwitabira imikino Nyafurika izabera mu Misiri, Cairo kuva kuwa 20-30 Ukwakira 2017.



Abakinnyi 18 bahamagawe barimo na Mutabazi Yves uri mu igeragezwa mu gihugu cy’ u Bugereki igihugu yagiyemo aturuka muri APR VC. Aba bakinnyi bazavamo abazurira indege bagana muri Turkey aho bazabanza kunyura bagakina imikino ya gishuti mbere yo kumanuka i Cairo gushaka itike igana mu gikombe cy’isi mu 2018 nk’uko amakuru agera ku INYARWANDA abivuga.

Aba bakinnyi bagomba kujya mu mwiherero urarayo (Residential Camp) kuzageza igihe Paul Bitok azafatamo abo azajya muri Turkey aho bazamara icyumweru kimwe mbere yuko bagera i Cairo kuwa 18 Ukwakira 2017.

Paul Bitok

Paul Bitok umutoza w'ikipe y'igihugu

Dore abakinnyi 18 bahamagawe:

1. Mutabazi Bosco

2. Rwigema Simon

Abakira bakanatanga imipira (Setters):

3. Cyusa Jacob

4. Mahoro Yvan

5. Sibomana Paul

Hagati:

6. Madison Placide

7. Muvara Ronald

8. Musoni Fred

9. Robert Nshimiyimana

10. Kanamugire Prince

11. Peace Twagirayezu

Ibumoso:

12. Ntagengwa Olivier

13. Mukunzi Christophe

14. Kavalo Patrick

15. Mutabazi Yves

16. Fred Mutabazi

Iburyo:

17. Yakan Guma

18. Murangwa Nelson






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND