RFL
Kigali

VOLLEYBALL: Nyirimana Fidele yasinyiye gutoza Gisagara VC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/10/2017 10:42
0


Ikipe ya Gisagara Volleyball Club ibitse igikombe cya shampiyona 2016-2017 yamaze gusinyana na Nyirimana Fidele amasezerano y’imyaka ibiri azamara ayitoza kuzageza mu 2019.



Nyirimana uherutse guhembwa nk’umutoza witwaye neza mu mwaka w’imikino dusoje, yafashije Kirehe VC kwegukana irushanwa rya Carre d’Ace nyuma yo gutsinda APR VC amaseti 3-1. Aganira na New Times, François Xavier Fashingabo yavuze ko Nyirimana bamubona nk’umutoza mwiza ufite ubunararibonye mu gutoza kandi ko ari byo bituma ahora ari hejuru y’abandi batoza b’imbere mu gihugu.

“Nyirimana ni umwe mu batoza  bafite ubunararibonye igihugu gifite. Kuba yaratoje amwe mu makipe akomeye mu gihugu ni byo magingo aya bimugira uwa mbere muri iyi minsi”. François Xavier Fashingabo

Nyirimana yasimbuye Gakwaya Eric wayihaye igikombe cya shampiyona  (2016-2017). Mbere yo kujya muri Kirehe VC, Nyirimana yatoje ikipe y’icyahoze ari kaminuza y’u Rwanda (NUR) na Rayon Sports.

Muri gahunda yo gukomeza kwiyubaka, Gisagara VC yasinyishije Dusabimana Vincent na Tuyishimire Eugene bakuye muri UNIK VC  inongeraho Niyonkuru Yves na Bigirimana Peter bakuye muri REG VC. Iyi kipe kandi yavuguruye amasezerano ya Thierry Mugabo, Ivan Dukundane na Sylvestre Matsiko. Gisagara VC ni yo izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika y'amakipe yabaye aya mbere iwayo, amarushanwa azakinwa mu 2018.

Nyirimana Fidele yahembwe nk'umutoza w'umwaka

Nyirimana Fidele yahembwe nk'umutoza w'umwaka wa 2016-2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND