RFL
Kigali

VOLLEYBALL: Memorial Kayumba 2018 izaba inarimo na Beach-Volleyball

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/01/2018 12:43
0


Kuva kuwa 17-18 Gashyantare 2018 ni bwo hazaba hakinwa irushanwa ngaruka mwaka ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wahoze ari umuyobozi Ishuli rya Goupe Scolaire Officiel de Butare Indatwa n’Inkesha akaza kwitaba Imana mu 2009. Gusa kuva mu 2010 hatangiye igikorwa cyo kujya hakinwa irushanwa rya Volleyball muri gahunda yo kumwibuka.



Kuva mu 2010 iri rushanwa ryagiye rikinwa mu buryo ngaruka mwaka nubwo mu 2012 ritabaye. Muri uyu mwaka wa 2018 iri rushanwa rizaba ritandukanye n’imyaka yabanje kuko hazakinwa na Volleyball ikinirwa ku musenyi (Beach-Volleyball), icyiciro kireba abakinnyi bakuze (Veterans).

Umwaka ushize (2017), Kirehe VC ni yo yegukanye irushawa ryo kwibuka Kayumba nyuma yo gutsinda UTB amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma. Mu bali n’abategarugoli,  Rwanda Revenue Authority Volleyball Club (RRA VC) niyo yongeye kwegukana iri rushanwa nyuma yo gutsinda Ruhango VC amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma. Mu mashuri iri rushanwa ryegukanwe n'ishuri ‘Indatwa n’Inkesha (GSO Butare) iba ari umusanga, yatsinze PSVF amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma.

Uburyo Beach-Volleyball izakinwa byorohereza cyane abakinnye cyangwa abakina uyu mukino bafite imyaka y’ubukure biri hejuru kuko nk’uko Padiri Rwirangira Pierre Celestin yabitangarije INYARWANDA, yavuze ko muri iki cyiciro hazajya hakina abakinnyi babiri (buri kipe) bityo mu bagabo bikazajya bisaba ko nibura iyo bateranyije imyaka yabo bihwana na 75 mu gihe abagore bo bazajya basabwa ko imyaka yabo bayiteranya byibura ntijye munsi ya 70.

Ashimangira ibi, Padiri Rwirangira yagize ati”Abakinnye Volleyball turabifuriza ko baza nabo bakiyibutsa bya bihe biryohereza nukuri. Turashaka ko abakuru baza nabo bakayikina , twanze gushyiramo abana bakiri bato kugira ngo abakuru bisanzure ndetse biri no mu buryo bwo kwanga gusenya andi makipe”.

Andi mategeko azakurikizwa muri iri rushanwa nuko abakinnyi basanzwe bafiye ibyangombwa byo gukina mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri muri Volleyball aribo bazemererwa ko amakipe yabo yabitabaza.

Padiri Rwirangira kandi avuga ko magingo aya nta makipe ariyandikisha kuko ngo amwe atarabona ibyangombwa byuzuye by’abakinnyi, gusa ngo bitewe nuko shampiyona ya Volleyball yenda gutangira, bizajya kugera kuwa 13 Gashyantare 2018 amakipe azitabira yaramaze kuboneka.

Mu magambo ye yagize ati“Urabona ko iri rushanwa rizaba muri Gashyantare, kandi shampiyona izatangira mu mpera za Mutarama uyu mwaka (tariki 20). Urumva ko amakipe azaba yaramaze kubona ibyangombwa byose by’abakinnyi bazakoresha umwaka wose. Bizahita byoroha muri gahunda yo kubona abakinnyi bazakina Memorial Kayumba”.

RRA Women Volleyball Club niyo ibitse igikombe cya 2017 mu cyiciro cy'abali n'abategarugoli

RRA Women Volleyball Club ni yo ibitse igikombe cya 2017 mu cyiciro cy'abali n'abategarugoli

Agaruka ku cyo bisaba kugira ngo ikipe izitabire Memorial Kayumba 2018, Padiri Rwirangira yavuze ko biri kipe yifuza kwitabira iri rushanwa igomba gutanga amafaranga ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5000 FRW).

Kuri ubu ikipe imwe izava mu gihugu cy’u Burundi ni yo byitezwe ko izaba isesekara i Huye kuko ngo bamaze kubyemeza mu gihe indi kipe izava muri Uganda bayandikiye ikaba itarasubiza niba izaba yitabira cyangwa itazaza nk’uko Padiri Rwirangira Pierre Celestin abihamya.

Mu butumwa yageneye abakunzi ba Volleyball na siporo muri rusange, Padiri Rwirangira Emmanuel yavuze ko icyo yabasaba ari uko bazitabira ari benshi kugira ngo barebe urwego Volleyball igezeho mu Rwanda kandi ko yabizeza ko bazaryoherwa n’ibirori bibyawe na Volleyball.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND