RFL
Kigali

VOLLEYBALL: Ibiciro byo kwinjira ku mikino ya Zone 5

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/07/2017 12:38
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017 ni bwo mu Rwanda hatangira imikino y’ibihugu bibarizwa mu karere ka Gatanu (Zone5 Nations Tournament), imikino izitabirwa n’ibihugu bine (4). Abakunzi b’uyu mukino birabasaba kwitwaza igihumbi cyangwa ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda (1000FRW cyangwa 2000 FRW) kugira ngo barebe irushan



Amakuru ava muri FRVB avuga ko abafana bakeneye kuzareba umukino bicaye hafi y’ikibuga bazitwaza amafaranga ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda (2000 FRW) mu gihe abazareba imikino bicaye hejuru muri sitade bazajya bishyura amafaranga igihumbi cy’amanyarwanda (1000 FRW).

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo irushanwa rizaba ritangira, umukino wa mbere uzakinwa saa kumi z’umugoroba (16h00’) mbere yuko u Rwanda ruzaba rujya mu kibuga saa moya z’umugoroba (19h00’) nyuma y’imihango ifungura irushanwa (Opening Ceremony) izatangira saa kumi n’ebyiri (18h00’).

Kuwa Mbere tariki 24 Nyakanga 2017 ni bwo irushanwa rizaba risozwa kuko buri munsi hazajya hakinwa imikino ibiri (2) uwa mbere saa kumi na saa kumi n’ebyiri (16h00 na 18h00’). Amakipe yizewe ko azakina iri rushanwa ni u Rwanda ruzakira, Uganda , Kenya na Sudan y’Epfo mu gihe Tanzania ariyo kipe yabaye iyanyuma mu gusezera ko itazaza.

Uko amakipe azahura biramenyekana mu masaha y’umugoroba nyuma y’inama ya tekinike igomba guteranira muri Hill Top Hotel saa moya z’umugoroba (19h00’) z’uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND