RFL
Kigali

VOLLEYBALL: Hatangiye gutegurwa amakipe azaserukira u Rwanda mu marushanwa ya 2018

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/01/2018 9:25
0


Kuva kuwa 8-18 Mutarama 2018 muri Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda hari kubera imyitozo y'abakinnyi kuva ku myaka 14-23 bari gutegurirwa kuzaserukira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika 2018.



Muri uyu mwiherero harimo amakipe y'ibyiciro bitandatu (6) birimo abakobwa (U14, U18 na U23) mu gihe mu bahungu harimo U15, U19 na U21. Aganira na INYARWANDA, Paul Bitok umutoza mukuru w'amakipe y'igihugu ya Volleyball yavuze ko iyi gahunda yashizweho kugira ngo hategurwe amakipe azitabira amarushanwa Nyafurika y'abato (Juniors) azategurwa muri uyu mwaka wa 2018.

"Mu myaka yashize twagiye duhura n'ikibazo cyo kubura amakipe y'ingimbi ahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ndetse byabonekaga ko amakipe twajyanaga yabaga atarabonye umwanya wo kwitegura bityo umusaruro ukaba mubi ". Paul Bitok.

Basketball

Paul Bitok imbere y'abana ababwira uko gahunda iteye

Uyu mutoza yunzemo ko aya makipe yose atari ko azitabira imikino Nyafurika ahubwo ngo hazarebwa icyiciro gihagaze neza kurusha ibindi bityo gihabwe umwanya wo kuba yaserukira u Rwanda. "Ibyiciro by'amakipe dufite mu myitozo siko yose azaserukira u Rwanda ahubwo tuzareba ibyiciro bihagaze neza kurusha ibindi kugira ngo aribo bazaserukira igihugu twizera ko babasha guhangana ku rwego mpuzamahanga".Paul Bitok

Uyu mutoza avuga ko mu gihe hazaba hari ubushobozi ngo ni bwo hajya hasohoka ibyiciro byinshi. Uyu mwiherero uzasozwa kuwa 18 Mutarama 2018 urimo abana 108 barimo abahungu n'abakobwa. Paul Bitok uyoboye iyi myitozo ari gufatanya n'abatoza basanzwe batoza mu masantere (Centres d'Entrainements). 

Basketball

Gahunda y'imikino Nyafurika iteganyiwe muri 2018, igihe n'ibihugu bizayakira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND