RFL
Kigali

VOLLEYBALL: Gisagara VC yatwaye irushanwa rya Carre d’As 2018 inahabwa igikombe cya shampiyona itsinze mucyeba REG VC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/07/2018 23:31
0


Ikipe ya Gisagara Volleyball Club yo mu Karere ka Gisagara VC yatwaye irushanwa rihuza amakipe ya mbere muri shampiyona itsinze mucyeba REG VC amaseti 3-2 mu mukino wari indyankurye ku mugoroba w’iki Cyumweru cya tariki 22 Nyakanga 2018.



Muri uyu mukino, ikipe ya REG VC yatangiye ubona iri hejuru ya Gisagara VC kuko seti ya mbere bayitsinze bafite amanota 25-16 mbere y'uko Gisagara VC ibigaranzura ikabatsinda seti ya kabiri (25-20).

Seti ya gatatu ni bwo Gisagara VC yongeye kugaruka yereka REG VC ko ishaka igikombe, ihita iyitsinda amanota 25-19 ari nabwo REG VC nayo yaje muri seti ya kane igahita itanga ubutumwa bw’amanota 25-18.

Aha byari bibaye seti ebyiri (2) kuri buri ruhande biba ngombwa ko hitabazwa gahunda yo gutanguranwa amanota 15. Aha ikipe ya REG VC ni ho yatsindiwe cyane ko Gisagara VC yagize amanota 16 kuri 14 ya REG VC. Muri aka gace ka nyuma ka kamarampaka nabwo amakipe yakomeje nkugendana ariko amahirwe ataha ku banyagisagara bari banafite abafana kurusha REG VC.

Gisagara VC bishimira igikombe cy'uyu mwaka wa 2018

Gisagara VC bishimira igikombe cy'uyu mwaka wa 2017-2018

Abafana b'i Ndora ntibajya bayiva inyuma

Abafana b'i Ndora ntibajya bayiva inyuma

Mukunzi Gasarasi Christophe yishimira igikombe

Mukunzi Gasarasi Christophe yishimira igikombe 

REG VC yari mu mukino muri seti ya mbere kugeza ubwo igenda irekura ikongera ikagaruka, yabifashijwemo n’abakinnyi nka; Ndamukunda Flavier , Ndayisaba Sylvester, Martial Inkoramutima , Atama Savion na Mutuyimana Aimable

Mu gihe Gisagara VC yatwaye igikombe ifashijwe cyane n’abakinnyi barimo; Dusabimana Vincent Gasongo kapiteni wayo, Mukunzi Gasarasi Christophe , Sibomana Placide Madison, Murangwa Nelson na Ongom Ivan Bob.

Nyirimana Fidele umutoza mukuru wa Gisagara VC yabwiye abanyamakuru ko umukino wabagoye cyane bitewe nuko babanjwe seti ya mbere bigatuma bagira igitutu. Nyuma ngo ni bwo abakinnyi be bagarutse mu mukino batsinda amaseti abiri akurikiranye bituma abakinnyi ba REG VC bashwana.  Nyirimana ati:

Urebye muri uyu mukino ikintu cyatugoye cyane ni ugutsindwa iseti ya mbere tutabyiteguye. Ntabwo twari twiteguye ko REG yatubanza iseti kuko biba gacye. Yatubanje iseti abakinnyi banjye batangira kujya ku gitutu kuko twari twakoze amakosa menshi mu iseti ya mbere. Mu kugaruka twatsinze seti ya gatatu barashwana cyane (REG VC), abakinnyi banjye bahita babona ko byarangiye kuko kugaruka mu mukino birihuta.

Nyirimana akomeza avuga ko Gisagara VC ikomeza kwitwara neza bitewe nuko yaba we nk'umutoza amaze igihe muri Volleyball ndetse n'umubare munini w'abakinnyi afite bakaba bafite ubunararibonye buri hejuru ugereranyije n'amakipe baba bahanganye.

Nyirimana Fidele umutoza mukuru wa Gisagara VC

Nyirimana Fidele umutoza mukuru wa Gisagara VC aganira n'abanyamakuru

Mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli, ikipe ya APR WVC yatwaye Carre d’As itsinze RRA WVC amaseti 3-1.  Gusa RRA yahawe igikombe cya shampiyona yatwaye kuko yarangije iri ku mwanya wa mbere.

Mu itangwa ry’ibihembo bya Carre d’As, Gisagara VC yahawe ibahasha irimo sheke y’ibihumbi 350 by’amafaranga y’u Rwanda (350.000 FRW) cyo kimwe na APR WVC mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli.

REG VC ihabwa ibihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda (250.000 FRW) nk’ikipe yabaye iya kabiri cyo kimwe na RRA WVC. UTB VC na Ruhango WVC buri imwe yahawe ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda (200.000 FRW) y’umwanya wa gatatu zagiye zibona mu gihe APR VC na KVC Women Volleyball Club zatahanye ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100.000 FRW) buri ruhande.

Ku kijyanye n’ibihembo bya shampiyona y’umwaka w’imikino 2017-2018, Gisagara VC yahawe igikombe giherekejwe na Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW) cyo kimwe na RRA WVC yagitwaye mu bali n’abategarugoli.

REG VC na APR WVC zarangije ku mwanya wa kabiri, buri imwe yahawe ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda (600.000 FRW), UTB VC na KVC Women Volleyball Club zihabwa ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda (400.000 FRW) y’umwanya wa gatatu muri shampiyona 2017-2018.

REG VC yatahanye umwanya wa kabiri muri shampiyona na Care d'As

REG VC yatahanye umwanya wa kabiri muri shampiyona na Care d'As

Gisagara VC ikipe yiganjemo abakinnyi bakinnye ku rwego mpuzamahanga

FRVB

Gisagara VC ikipe yiganjemo abakinnyi bakinnye ku rwego mpuzamahanga

Gisagara VC yahawe miliyoni imwe kuko yatwaye shampiyona ndetse inahabwa ibihumbi 350 bya Carre d'As

Gisagara VC yahawe miliyoni imwe kuko yatwaye shampiyona ndetse inahabwa ibihumbi 350 bya Carre d'As

UTB VC yatahanye umwanya wa 3

UTB VC yatahanye umwanya wa 3 

FRVB

APR WVC batwaye igikombe  cya Carre d'Asbatsinze mucyeba RRA VC amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma

APR WVC batwaye igikombe cya Carre d'As batsinze mucyeba RRA VC amaseti 3-2 ku mukino wa nyuma inahabwa 600.000 FRW by'umwanya wa 2 muri shampiyona 

Nkurunziza Gustave uyobora Volleyball yo mu karere ka Afurika y'iburasirazuba (Zone 5) niwe washyikirije RRA WVC igikombe cya shampiyona 2017-2018

Nkurunziza Gustave uyobora Volleyball yo mu karere ka Afurika y'iburasirazuba (Zone 5) ni we washyikirije RRA WVC igikombe cya shampiyona 2017-2018

RRA Women Volleyball Club niyo ibitse igikombe cya 2017 mu cyiciro cy'abali n'abategarugoli

Ikimenyetso cy'ibyishimo kuri RRA WVC

Ikimenyetso cy'ibyishimo kuri RRA WVC

Abafana ba Gisagara VC

Abafana ba Gisagara VC bayibaye hafi mu mwaka wose w'imikino

Dusabimana Vincent bita Gasongo niwe kapiteni wa Gisagara VC

Dusabimana Vincent bita Gasongo ni we kapiteni wa Gisagara VC afata igihembo cy'irushanwa rya Carre d'As batwaye batsinze REG VC amaseti 3-2

IPRC Karongi VC ihabwa igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya kabiri

IPRC Karongi VC ihabwa igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya kabiri

KVC Women VC bafata igihembo cy'umwanya wa gatatu muri shampiyona

KVC Women VC bafata igihembo cy'umwanya wa gatatu muri shampiyona 2017-2018

FRVB

Umukino wa REG VC na Gisagara VC

Umukino wa REG VC na Gisagara VC

Abafana muri sitade nto ya Remera

Abafana muri sitade nto ya Remera

Nyirimana Fidele umutoza mukuru wa Gisagara VC aha amabwiriza abakinnyi

Nyirimana Fidele umutoza mukuru wa Gisagara VC aha amabwiriza abakinnyi

Ibikombe byatanzwe

Ibikombe byatanzwe

Mu myanya y'icyubahiro

Mu myanya y'icyubahiro

Kwizera Pierre Marshal umutoza mukuru wa REG VC atanga amabwiriza

Kwizera Pierre Marshal umutoza mukuru wa REG VC atanga amabwiriza 

Peter Kamasa umutoza wungirije muri REG VC atanga amabwiriza

Peter Kamasa umutoza wungirije muri REG VC atanga amabwiriza

Sibomana Placide Madison ukinira Gisagara VC avuga ko ari umufana ukomeye wa RRA WVC

Sibomana Placide Madison ukinira Gisagara VC avuga ko ari umufana ukomeye wa RRA WVC

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND