RFL
Kigali

VOLLEYBALL: Gisagara VC yatwaye igikombe cya shampiyona itsinze REG VC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/06/2018 6:42
0


Ikipe ya Gisagara VC yatwaye igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino itsinze REG VC amaseti 3-0 mu mukino wa kabiri wa kamarampaka (Play-offs) waberaga kuri sitade nto ya Remera ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 16 Kamena 2018.



Muri uyu mukino, ikipe ya Gisagara VC yagaragaje ko iri hejuru ya REG VC kuva mu iseti ya mbere kuko yatsinze iya mbere n’amanota 25-16 mu gihe seti ya kabiri bagejeje amanota 25 ari nako REG VC yari ifite amanota 18. Seti ya gatatu yarangiye Gisagara VC igaragaje ubukana itsinda amanota 25 kuri 23 ya REG VC bahora bahanganye.

Muri uyu mukino, ikipe ya Gisagara VC yafashijwe cyane n’abakinnyi bayo bakomeye nka; Mukunzi Gasarasi Christophe kapiteni w’ikipe y’igihugu, Murangwa Nelson uri mu bihe byiza nyuma yo gukira urutoki, Sibomana Placide Madisson n’abandi.

REG VC wabonaga itari mu mwanya wo kuba yahangana na Gisagara VC

REG VC wabonaga itari mu mwanya wo kuba yahangana na Gisagara VC

REG VC wabonaga itari mu mwanya wo kuba yahangana na Gisagara VC

Mukunzi Gasarasi Christophe kapiteni w'ikipe y'igihugu mu kirere ashaka umupira

Mukunzi Gasarasi Christophe kapiteni w'ikipe y'igihugu mu kirere ashaka umupira

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Gisagara VC yahise yuzuza imikino 2-0 yatsinze REG VC kuko umukino ubanza byari amaseti 3-1 (27-25, 18-25, 25-20 na 25-23). Gisagara VC yahise itwara igikombe cya shampiyona n’ubundi ibitse ariko ikazagihabwa nyuma y’imikino ya Carre d’Ace.

Nyirimana Fidele umutoza mukuru wa Gisagara VC yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be binjiye mu mukino mbere bityo bituma ikipe ya REG VC ikanguka imibare yamaze gukomera bituma batsinda byoroshye.

“REG urebye twabarushije kuba mu mukino, umukino wacu wari uri hejuru cyane kugira ngo idufate birayinanira. Bashatse kwikamata mu iseti ya nyuma nabyo birangira kuriya kubera ko ntabwo bari biteguye ko turi bukine gutya”. Nyirimana

Nyirimana Fidele umutoza mukuru wa Gisagara VC

Nyirimana Fidele umutoza mukuru wa Gisagara VC

Mu guhatanira umwanya wa gatatu muri iki cyiciro cy’abagabo, APR VC yatsinze UTB VC amaseti 3-1 biba ngombwa ko bazakina umukino wa gatatu kuko umukino wa mbere UTB VC yari yatsinze APR VC amaseti 3-1 (18-25, 25-21, 25-21 na 25-22). Umukino wa gatatu uzakinwa kuwa 30 Kamena 2018.

Gisagara VC bakoraga amakosa macye ashoboka

Gisagara VC basuhuzwa n'abayobozi batandukanye

Gisagara VC bakoraga amakosa macye ashoboka

Mu bagore, RRA WVC yegukanye umwanya wa mbere itsinze mucyeba RRA amaseti 3-2, ibi byaje bisanga umusaruro w’umukino ubanza ubwo RRA WVC yatsindaga APR WVC amaseti 3-1 (21-25, 25-14, 25-21 na 31-29).

Mu guhatanira umwanya wa gatatu nabwo byanze gusobanuka kuko Ruhango WVC na KVC bazakina umukino wa gatatu kuko kuri uyu wa Gatandatu Ruhango WVC yatsinze KVC amaseti 3-2. Ibi byaje bisanga umusaruro w’umukino wa mbere wasize KVC yatsinze Ruhango VC amaseti 3-0 (25-23, 25-21 na 25-20).

Mukunzi Gasarasi Christophe kapiteni w'ikipe y'igihugu

Mukunzi Gasarasi Christophe kapiteni w'ikipe y'igihugu

Abakinnyi ba Gisagara VC bishimira iseti

Abakinnyi ba Gisagara VC bishimira iseti

Abafana ba Gisagara VC

Abafana ba Gisagara VC

Abafana ba Gisagara VC

Abakinnyi ba REG VC barwana no kugarura umupira

Abakinnyi ba REG VC barwana no kugarura umupira 

Mana Jean Paul utoza REG VC wabonaga yifitiye ikizere

Mana Jean Paul utoza REG VC ashyika hasi

Murangwa Nelson mbere yo gutera umupira

Murangwa Nelson mbere yo gutera umupira 

Rwarutabura yari yahageze

Rwarutabura yari yahageze

Uko umukino warangiye

Uko umukino warangiye 

Abasifuye uyu mukino

Abasifuye uyu mukino

Abakinnyi ba Gisagara VC bishimira intsinzi

Abakinnyi ba Gisagara VC bishimira intsinzi

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND