RFL
Kigali

Volleyball: FRVB yamuritse gahunda ziri imbere zirimo n’irushanwa ry’akarere ka 5 rizabera mu Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/07/2017 10:20
0


Ku gicamunsi cy’uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga 2017 ni bwo Karekezi Léandre uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball (FRVB) aherekejwe n’abo bafatanya kuyobora iri shyirahamwe, bahuye n’abanyamakuru baganira kuri gahunda zitandukanye bafite zirangajwe imbere n’irushanwa mpuzamahanga rya Zone 5 rigomba kubera mu Rwanda.



Iri rushanwa rizabera mu Rwanda mu gihe cy’iminsi irindwi, rizitabirwa n’ibihugu bitanu (5) birimo n’u Rwanda ruzakira mu gihe ibihugu nka; Ethiopia, Burundi, Erythrea na Djibouti byamaze kwerura ko bitazabona ubushobozi bwo kuza mu Rwanda guhatana.

Karekezi yabwiye abanyamakuru ko Misiri itazaza mu mikino ya Zone 5 kuko ngo mu nama Nyafurika baherukamo babwiwe ko iki gihugu kizaza kuko bo bamaze kubona itike y’imikino ya nyuma Nyafurika kuko mu busanzwe aribo (Misiri) bazayakira.

Karekezi Léandre perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB)

Karekezi Léandre perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB)

Mu bihugu byamaze kwemera ko bizaba byatangiye kugera mu Rwanda kuwa 21 Nyakanga 2017 harimo; Kenya, Sudan, South Sudan, Uganda na Tanzania.

Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi bakina mu Rwanda no hanze yarwo, yatangiye umwiherero urarayo (Residential Camp) kuva kuwa 7 Nyakanga 2017.

Mu zindi gahunda zijyanye n’amarushanwa, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu cyiciro cy’abakobwa nayo yatangiye imyitozo ariko abakinnyi bakora bataha kuzageza ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017 ubwo bazajya mu mwiherero urarayo (Residential Camp) mu karere ka Gisagara.

Aba bakobwa barategura amarushanwa y’akarere ka Gatanu (Zone5) amarushanwa azabera muri Kenya kuva kuwa 27 Nyakanga 2017 kugeza kuwa 4 Kanama 2017.

Kuwa 27 Nyakanga 2017 ni bwo kandi ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball (Abakobwa) igizwe na Mutatsimpundu Denyse na mugenzi we Nzayisenga Charlotte bazaba bafata indege bagana i Vienna muri Autriche ahazabera imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cy’uyu mukino. Aba bakobwa babonye itike igana i Vienna nyuma yo gutwara igikombe cya Afurika mu mikino yaberaga muri Mozambique.

Mutatsimpundu na Nzayisenga kuri ubu bakomeje imyitozo ikarishye iri kubera i Nyamata mu Bugesera kuzageza kuwa 27 Nyakanga 2017 ubwo bazaba bagana i Vienna.

Muri uyu mukino kandi ikipe y’igihugu y’abakobwa bakiri bato (Juniors) bakomeje imyitozo iri kubera i Nyamata mu Karere ka Bugesera bitegura kuzitabira imikino y’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth Games), imikino izabera i Bahamas.

Aba bana bagizwe na Musabyimana Penelope afatanyije na Munezero Valentina bakazahaguruka mu Rwanda ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017 kuko amarushanwa nyirizina azatangira kuwa 18-23 Nyakanga 2017 i Nassau mu murwa mukuru wa Bahamas, ikipe ikaba iri gutyazwa na Mudahinyuka Christophe.

Paul Bitok umutoza w'ikipe y'igihugu ya Volleyball yijeje abanyamakuru ko ikipe izakina imikino y'akarere ka Gatanu i Kigali yiteguye neza

Paul Bitok umutoza w'ikipe y'igihugu ya Volleyball yijeje abanyamakuru ko ikipe izakina imikino y'akarere ka Gatanu i Kigali yiteguye neza

Kansiime Kagarama Julius visi perezida wa FRVB kuri ubu ni umwe mu bantu bazaba bakurikiranira hafi imikino ya Zone 5 izaba ibera i Remera

Kansiime Kagarama Julius visi perezida wa FRVB kuri ubu ni umwe mu bantu bazaba bakurikiranira hafi imikino ya Zone 5 izaba ibera i Remera

Bugingo Emmanuel umuyobozi wa siporo muri MINISPOC nawe yitabiriye ikiganiro avuga ko nka Minisiteri bari inyuma ya FRVB mu marushanwa izitabira

Bugingo Emmanuel umuyobozi wa siporo muri MINISPOC nawe yitabiriye ikiganiro avuga ko nka Minisiteri bari inyuma ya FRVB mu marushanwa izitabira 

Dore abakinnyi bari kwitegura Zone 5 izabera mu Rwanda:

Libero:

Mutabazi Bosco (Apr)

Karera Emile ( GisagaraLibero

Mutabazi Bosco (Apr)

Karera Emile ( Gisagara VC)

Left:

Mutabazi Yves (Apr)

Mukunzi Christophe ( Marek Union-Ivkoni – Bulgarie)

Kavalo Patrick ( Gisagara VC)

Ndamukunda Flavien (Gisagara VC)

Ntagengwa Olivier (Unik VC)

Right:

Murangwa Nelson (Liiga Riento – Finland)

Yakan lawrence (Oita Miyoshi club – Japan)

Niyogisubizo Samuel (Taizon) Kirehe VC

Center:

Musoni Fred (Liiga Riento – Finland)

Sibomana placide (Al-Gharafa Sports Club – Qatar)

Kwizera P Marechal (Gisagara VC)

Peace (Reg) yasimbuye Fabrice wavunitse

Irakarama Guillaume (UTB)

Setter:

Mahoro Yvan (Euro Federal University – Russia)

Kagimbura Hérve (REG)

Cyusa Rene Jacob (REG) VC)

Dore abakinnyi (Abakobwa) bitegura kuzaserukira u Rwanda muri Zone 5 (Kenya)

Setters: Ernestine Akimanizanye (RRA), Yvette Igihozo (APR), Oliva Mutamba (APR)

Centers: Efrance Niyomukesha (RRA), Marie Paul Umutesi (RRA), Delphine Uwicyeza (APR), Louise Muhoza na Hope Musaniwabo (ST Aloys).

Right : Regine Feza Imanizabayo (RRA), Marie Grace Niyigena (RRA) na Judith Hakizimana (RRA).

Left: Seraphine Baby Mukantambara (RRA), Benita Mukandayisenga (ST Aloys), Brigitte Mukwampuhwe (APR) na Claudine Mukamugeni (APR)

Liber: Beatrice Uwamahoro (RRA), Angelique Uwibambe (APR) na Belyse Irakoze (Ruhango VC).

Umutoza mukuru: Jean Marie Nsengiyumva

Umutoza wungirije: Viateur Sibomana

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND