RFL
Kigali

VOLLEYBALL: Bull Dogg na Senderi Hit bazasusurutsa ab'i Gisagara mu gihe Marina azaba asusurutsa ab'i Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/12/2018 15:55
1


Mu mpera z’iki cyumweru shampiyona y’umukino wa Volleyball mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2018-19 iraba ikomeza hakinwa umunsi wa 4 aho APR VC izaba icakirana na Gisagara i Gisagara naho REG ikine na IPRC Ngoma.



Iyi mikino itegerejwe ku munsi wa kane wa shampiyona ya Volleyball mu Rwanda ukaba uzakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018 aho uzaba ukinirwa ku bibuga 2 bitandukanye. Mu ntara y’Amagepfo mu karere ka Gisagara hazabera imikino itatu, guhera ku isaha ya saa 11:00’ ikipe ya Gisagara izakina na IPRC- Karongi, saa 13:00’ IPRC-Karongi ikine na APR mu ngihe ku isaha ya ssa 16:00’ Gisagara izakina na APR.

Imikino izabera i Kigali muri Petit Stade yo izatangira ku isaha ya saa 13:00’ REG ikina na IPRC Ngoma, saa 15:00’ Kirehe ikine na IPRC Ngoma mu gihe umukino uzasoza uyu munsi uzakinwa saa 17:00’ REG ikina na Kirehe. Nk’ibimaze kumenyerwa kuva iyi shampiyona yatangira, kuri uyu munsi n’ubundi abazitabira iyi mikino bazasusurutswa n’abahanzi batandukanye aho abazareba imikino y’i Kigali bazataramana na Marina naho aba Gisagara bagataramana na Bull Dog ndetse na Senderi.

Ibi byakozwe mu rwego rwo kongerera uburyohe VolleyBall ndetse no gukomeza gushimisha abakunzi b'uyu mukino. Biteganyijwe ko hazajya haba hari ibyo kurya no kunywa byateguwe cyane ko iyi mikino itangira kare mu rwego rwo gukumira ko hari uwo inzara cyangwa inyota byazongera muri stade. Kugeza uyu munsi ikipe ya UTB ni yo iyoboye urutonde n’amanota 14, Gisagara na REG zifite 9 IPRC-Karongi na APR zifite 5, IPRC- Ngoma ikagira 3 mu gihe Kirehe nta nota na rimwe irabona.

Senderi Hit

Abazakurikira imikino y'i Gisagara bazasusurutswa na Senderi Hit ndetse na Bull Dogg

Marina

Marina azaba asusurutsa abazakurikira imikino y'i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NDAYISHIMIYE5 years ago
    NDASHIMIYE OLIVIER.COM





Inyarwanda BACKGROUND