RFL
Kigali

VOLLEYBALL: Amasomo atanu (5) twigiye mu mikino ya Zone 5 iheruka kubera mu Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/07/2017 18:05
0


Kuwa Mbere tariki 24 Nyakanga 2017 ni bwo hakinwaga umukino wa nyuma w’imikino y’ibihugu biba mu karere ka Gatanu mu mukino wa Volleyball, imikino yakinirwaga mu Rwanda igikombe kigatwarwa na Kenya itsinze u Rwanda amaseti 3-1. Muri iyi mikino hari amasomo twakuyemo arimo no kuba abarebera hafi ikipe y’igihugu bagomba kwiga ejo hazaza hayo.



Muri iyi nkuru tugiye kureba ku ngingo nkuru buri umwe wese witabiriye iyi mikino akanagira ubushake bwo kwitegereza neza ashobora kuba yaragize icyo abona akagitahana ku mutima.

1.Umukino wa Volleyball ntabwo wasenyutse burundu.

Mu myaka itatu ishize uhereye mu 2014 ukazamura ukageza hagati mu 2017, Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda (FRVB) ryari urugero rwiza rw’ishyirahamwe ryigeze gutera imbere mu ikurwa ry’umukino nyuma rigasubira hasi.

Ibi byaje kugera mu minsi ya nyuma ya manda yari icyuye igihe yari iyobowe na Nkurunziza Gustave iza kurangira ndetse yongera gutorwa nubwo nta minsi byamaze yongeye gusenyuka hakajyaho manda nshya kugeza ubu iyobowe na Karekezi Leandre kuri ubu ufatwa nk’umucunguzi w’uyu mukino.

Abakunzi n’abakurikiranira hafi uyu mukino bari batereje kureba imigendekere y’imikino ya Zone ya Gatanu yaberaga mu Rwanda ngo barebe ko uyu mukino waba ukiri mu mitwe y’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, ndetse no kureba koko niba Karekezi ari butangirane imbaduko muri manda ye mu bijyanye no gutegura no kwakira amarushanwa.

Ibi byaje kuba nk’igitego iyi manda yatsinze kuko ikipe y’u Rwanda yitwaye neza mu mikino ibiri babanje gukina bituma umubare w’abafana uba munini ubona banayishyigikiye mu gihe iyi kipe yari imaze itagaragara. Ubwitabire no gushyigikira iyi kipe ni kimwe mu byeretse abasesenguzi n’abasobanukiwe uyu mukino ko ukiri mu mitwe y’abawukunze mu bibi no mu byiza.

2.Hari icyakorwa kugira ngo Volleyball ikomeze kuryohera abantu bihereye kuri shampiyona

Volleyball ni umukino ugira amarushanwa atari menshi ku buryo abakunzi bawo bajya bishimira ikipe y’igihugu ngo bahorane uburyohe bwayo. Gusa burya ubwiza bw’ikipe y’igihugu buturuka kuri shampiyona nziza ndetse rimwe na rimwe bikaba akarusho iyo ufite abakinnyi bakina hanze y’igihugu cyawe.

Kugira ngo Volleyball izakomeze kutohera abantu hadategerejwe amarushanwa mpuzamahanga, abategura amarushanwa bareba uburyo buboroheye bwatuma hagira imikino imwe n’imwe ya shampiyona yajya ikinwa mu mpera z’icyumweru igashyirwa muri sitade nto ya Remera mu masaha y’umugoroba kuko byagaragaye ko no kuwa Mbere abafana bitabira bakarushaho kuba benshi guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18h30’).

Ibi bizatuma abafana barushaho gushyira muri gahunda zabo ko mu minsi y’impera z’icyumweru hari gahunda za Volleyball bityo baze kureba abakinnyi beza kugira ngo nibanababona mu ikipe y’igihugu bazavuge aho bababonye bakina kuko ni gacye wakumva hahamagawe ikipe y’igihugu ngo wumve hari umufana uyinenga ko hari uwasigaye ashoboye. Biterwa nuko abakinnyi baba muri shampiyona y’u Rwanda bamenywa n’ababishinzwe.

3. Hatangire hashakwe ahazaza h’ikipe y’igihugu ya Volleyball.

Iyo urebye ikigero cy’imyaka abakinnyi u Rwanda rwagenderagaho mu mikino ya Zone 5, ukanareba ku myaka aba bakinnyi basigaje imbere bitangira igihugu uhita ugira amerwe yo kuzabona ikiragano gishya kizaba kirimo uzasimbura Kwizera Pierre Marshal, Yakan Guma Lawrence na Ndamukunda Flavier.

Muri ikipe yakoreshejwe muri iyi mikino ya Zone5, Rene Cyusa Jacob ni we mukinnyi muto wari urimo kuko yavutse mu 1996, Yakan Guma Lawrence wafashije cyane iyi kipe yavutse mu 1987. Ndamukunda Falvier wagiye agarura u Rwanda mu mukino cyane bakina na Uganda yavutse mu 1989. Mutabazi Bosco ni we mukinnyi wari urimo ubarusha imyaka kuko yabonye izuba mu 1986.

Aha ku bantu bazi gutegura neza bahita batangira gutegura abakinnyi bazitabazwa mu gihe aba bakuru babo bazaba bamaze kugabanuka mu mbaraga. Ntibivuze ko aba bakuru bahita birukanwa mu ikipe ahubwo bagenda binjizamo abakiri bato kugira ngo babigireho hato hatazabaho gusanga igihugu gitsindwa muri rushanwa hifashishwa ikireguzo ko bari gutegura.

4. Hakwiye kubaho umukino wo gusezera kuri Kwizera Pierre Marshal

Iyo utembera mu bigo by’amashuli yisumbuye ndetse na za kaminuza ugaterura ingingo ivuga kuri Volleyball ntimwamara iminota ibiri mutaravuga kuri Kwizera Pierre Marshal bitewe nuko mu myaka yabo bari batangiye guca ubwenge nibwo uyu mugabo yari mu bihe bye byiza byo gucurika umupira nk’uko abawurambyemo (Les Anciens) babyita.

Kwizera Pierre ukomoka i Kibungo mu karere ka Ngoma, abana bose bavuka muri aka gace usanga bamwiyitirira bitewe nuko bamubonye akiana cyangwa babwiwe ibigwi bye muri uyu mukino.

Kwizera yasezeye ku mugaragaro kuwa Mbere tariki 24 Nyakanga 2017 mbere yuko u Rwanda rucakirana na Kenya mu mukino usoza iya Zone 5, avuga ko atanze umwanya mu ikipe y’igihugu.

Yego ni gake bibaho mu Rwanda ko umukinnyi wagize icyo akorera igihugu n’amakipe atandukanye akinirwa umukino wo kumuha icyubahiro no kumusezera neza ariko ni igikorwa kitagayitse mu gihe ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda baramutse bateguye kitabura gushimwa. Ibi ni ibikorwa bito ariko bifite agaciro kuko abana bakiri kuzamuka bumva agaciro ko kugira icyo ukorera igihugu bityo nabo bakagira umurava wo kuzamukorera mu ngata.

5.Mutabazi Yves yerekanye ko umwanya we mu ikipe y’igihugu awukwiye.

Mutabazi Yves umukinnyi witabazwa mu bakina basatira baturutse ibumoso (Left-Attacker) usanzwe akinira ikipe ya APR Men Volleyball Club muri iyi mikino byari ku nshuro ye ya gatatu (3) ahamagawe mu ikipe y’igihugu kuko bwa mbere yahamagawe mu 2015.

Uyu musore yagaragaje ko inshuro eshatu amaze kwitabazwa muri iyi kipe atari umwanya yahawe ku bw’impuhwe ahubwo ko yasunitswe n’ubushobozi bwe.

Mu mikino y’akarere ka Gatanu, Mutabazi yagaragaje ko mu myaka iri imbere azaba asimbura Mukunzi Christophe kapiteni w'iyi kipe bose bahamagarwa ku mwanya umwe. Abarebye umukino u Rwanda rwakinnye na Uganda ndetse n’uwo u Rwanda rwatsinzwemo na Kenya, babonye ko mu bakinnyi bafite imyaka micye mu ikipe y’igihugu ari umwe mu bakoze akazi gakomeye bitanga ikizere cy’ejo hazaza he mu ikipe y’igihugu.

u Rwanda rukina na Uganda

u Rwanda rukina na Uganda

Mutabazi Yves umwe mu bazashingirwaho mu myaka iri imbere

Mutabazi Yves umwe mu bazashingirwaho mu myaka iri imbere 

Mutabazi Yves asanzwe akinira ikipe ya APR VC

Mutabazi Yves asanzwe akinira ikipe ya APR VC

Abafana muri #ZoneVKigali2017

Abafana muri #ZoneVKigali2017

Yakan Guma Lawrence yafashije u Rwanda mu gutsinda no kugarira

Sibomana Placide Madison yafashije u Rwanda mu gutsinda no kugarira

Paul Bitok umutoza w'ikipe y'igihugu ya Volleyball

Paul Bitok umutoza w'ikipe y'igihugu ya Volleyball

Ikipe y'igihugu ya Volleyball izakina imikino y'igikombe cya Afurika cy'ibihugu kizakinirwa mu Misiri mu Ukwakira 2017

Ikipe y'igihugu ya Volleyball izakina imikino y'igikombe cya Afurika cy'ibihugu kizakinirwa mu Misiri mu Ukwakira 2017

Kwizera Pierre Marchal asezera ku bakunzi ba Volleyball

Kwizera Pierre Marchal asezera ku bakunzi ba Volleyball






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND