RFL
Kigali

VIDEO: Ubusesenguzi bwa Patrick Habarugira ku Mavubi yabuze itike ya kimwe cya kane cya CHAN2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/01/2018 11:36
0


Patrick Habarugira umunyamakuru wa Rwanda Broadcast Agency (RBA) ni umwe mu banyamakuru b’umwuga bakurikiranye ikipe y’igihugu Amavubi yitabiriye imikino ya CHAN 2018 iri kubera muri Maroc. Twaganiriye nawe mu buryo bw’amashusho atuvira imuzingo uko yabonye iyi kipe.



Ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yari mu itsinda rya Gatatu (C) kumwe na Nigeria, Libya na Equatorial Guinea. Umukino wa mbere Amavubi yanganyije na Nigeria 0-0 mbere yo gutsinda Equatorial Guinea. Nyuma u Rwanda rwasabwaga nibura kunganya na Libya ariko byaje kurangira ku mugoroba wo kuwa 23 Mutarama 2018 ubwo Libya yatsindaga igitego 1-0 mu minota ya nyuma y’mukino.

Muri iki kiganiro, Habarugira araza kuvuga uko yabonye Amavubi ahagaze ugereranyije n’andi makipe yabonye muri CHAN 2018, araza kugaruka ku bakinnyi yabonye bakagombye kuba baragiye ku isoko ariko bagahemukirwa nuko u Rwanda rwavuyemo.

Arakomeza agaragaza uburyo Amavubi azahora ari ikipe ikennye ibitego anavuge impamvu. Uyu mugabo araza gusoreza ku isezera rya Antoine Hey John Paul, avuge uko abibona anatange inama n’icyakabaye kirebwaho mbere y’ibindi byose mu bijyanye no gushaka umutoza ubereye u Rwanda.

KANDA HANO UKURIKIRE UBUSESENGUZI BWA PATRICK HABARUGIRA KU MAVUBI YAKINNYE CHAN 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND