RFL
Kigali

VIDEO: Twaganiriye na Perezida w’ikipe ya Musanze atubwira byinshi birimo n'intego bihaye yo gutwara igikombe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/09/2018 10:57
0


Tuyishimire Placide ni Perezida w’ikipe ya Musanze FC ikipe iri mu maboko y’akarere ka Musanze kari mu ntara y’Amajyaruguru.Iyi kipe muri iyi minsi irakataje muri gahunda yo kugura abakinnyi no kongera ingufu mu bijyanye n’amikoro azatuma ikipe igera ku ntego.



Mu kiganiro kinyuze mu buryo bw’amashusho, Tuyishimire Placide yasobanuriye INYARWANDA uko bahagaze ku isoko ry’igura n’igurisha, gahunda bafite mu mwaka w’imikino 2018-2019 ndetse n’imbaraga bafite muri uyu mwaka.

Tuyishimire Placide avuga ko kuba asanzwe ari rwiyemezamirimo akaba anabifatanya no kuyobora ikipe nta mbogamizi bimutera kuko akazi akora ko kwenga inzoga binyuze mu ruganda rwe rwa CETRAF Ltd agira uburyo afasha ikipe ndetse n’ikipe nayo ikagira uburyo imufasha mu kuzamura izina ry’uruganda.

Tuyishimire yavuze ko mu gihe intego yo gutwara igikombe nibura kimwe byananirana ndetse bakaba babura mu makipe ane ya mbere bizaba ngombwa ko bamwe begura cyangwa hakagira impinduka ziba mu ikipe.

Uko byagenda kose ngira ngo uyu mwaka nitutabona kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda ngira ngo sinzi uko nabivuga. Yego ni byo tuzabyakira ariko icyo dushaka ni igikombe. Kiramutse kitaje ubwo hari ibizahinduka, hari ibizaba byatunaniye tuzegura cyangwa se turebe ubundi buryo n’aho biri gupfira.

Musanze FC

Tuyishimire Placide Perezida w'ikipe ya Musanze FC

Tuyishimire Placide avuga ko abakunzi b’ikipe ya Musanze FC basabwa kwitabira gahunda z’ikipe bakayiba hafi byaba ku nkunga y’ibitekerezo n’uburyo bw’ubushobozi butandukanye kugira ngo ikipe igere ku ntego.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA TUYISHIMIRE PLACIDE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND