RFL
Kigali

VIDEO: Nyuma y’amahugurwa mu Budage, Rwibutso abona ko umupira w’amaguru uhawe agaciro wafasha sosiyete

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/10/2017 12:14
0


Rwibutso Claver wamenyekanye ubwo yari amaze kuba yari mu batoza bafatikanyije bakazamura ikipe ya Pepinieres FC mu mwaka w’imikino 2016-2017, nyuma yo kujya mu mahugurwa mu Budage kuri ubu avuga ko mu gihe umupira w’amaguru wahabwa agaciro waba inzira nziza yo kubaka sosiyete nyarwanda.



Mu kiganiro twagiranye na Rwibutso Claver mu buryo bw’amashusho, yavuze ko kuri ubu ahereye ku ikipe ye y’abato (Agaciro Foootball Academy) agiye kujya akora ibintu biri ku murongo bigendanye n’ibyo afite hafi.

KANDA HANO USOME AMATEKA YA RWIBUTSO CLAVER

Uyu musore avuga ko mu Budage yahakuye isomo ko umupira w’amaguru atari ubuhungiro bw’abantu bananiranye ahubwo ko ari ahantu n’umwana uba warananiranye ashobora kugera mu mupira w’amaguru akagororoka mu bwenge. Rwibutso Claver yagize ati:

Hariya bakubwira ko umupira atari mu kibuga gusa ahubwo ko ishobora kuba yahindura sosiyete. Kuriya umwana aba akina umupira hari ibindi aba agomba kwigiramo. Twese hamwe turamutse dukunda umupira w’amaguru hari byinshi abanyarwanda twamenya biciye mu mupira w’amaguru. Hari igihe burya n’umwana yaba yarakunaniye ariko yagera mu mupira w’amaguru agahita agororoka.

KANDA HANO WUMVE UNAREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RWIBUTSO CLAVER






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND