RFL
Kigali

VIDEO: Ikiganiro ku buzima bwa Kwizera Janvier (Rihungu) wifuza kuba nka Kwizera Olivier

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/09/2018 13:41
2


Kwizera Janvier uzwi cyane ku izina rya Rihungu ni umunyezamu ukiri muto mu ikipe ya Bugesera FC ibarizwa i Nyamata mu karere ka Bugesera, kuri ubu ku myaka 22 avuga ko umukinnyi afatiraho urugero ari Kwizera Olivier umunyezamu w’Amavubi na Free State Stars.



Kuva ku munota wa 45’ ubwo u Rwanda rwakinaga na Cote d’Ivoire kuwa 9 Nzeli 2018 kugeza magingo aya, abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko Abanyarwanda baba bibaza ukuntu Kwizera Olivier yagize uburangare bityo Cote d’Ivoire ikibonera igitego cyayo cya mbere.

Kwizera Janvier (Rihungu) n’ubundi wanakinanye na Kwizera Olivier n’ubundi mu ikipe ya Bugesera FC, avuga ko mu nzozi ze yifuza kuzagera ku rwego Kwizera Olivier ariho kuko ngo yemera akanishimira uburyo yitwara mu gufata imipira.

UBUZIMA RUSANGE BWA KWIZERA JANVIER MU MUPIRA W'AMAGURU

Kwizera Janvier (Rihungu) watangiye gukina umupira mu 2010 i Gikondo mbere yo kujya i Remera muri Shining Boys (2011) aza kuhava mu 2013 itangira mbere gato yo gusubira i Gikondo akahamara umwaka wa 2013 mbere yo kugana i Nyamata muri Bugesera FC.

Kwizera Janvier umunyezamu wa Bugesera FC

Kwizera Janvier umunyezamu wa Bugesera FC

Kwizera Olivier umunyezamu wa Free State Stars yakoze ikosa ryababaje abafana

Abakinnyi b'u Rwanda batembera ikibuga

Kwizera Olivier umunyezamu wa Free State Stars yakoze ikosa ryababaje abafana

Kwizera Janvier avuga ko akunda itsinda ry’abahanzi “Dream Boys” akaba anemera cyane Kwizera Olivier umunyezamu bakinanye muri Bugesera FC. Iyo asobanura uko yatangiye umupira w’amaguru, Kwizera Jeanvier agira ati “Ntangira gukina umupira, natangiriye i Gikondo mu ikipe y’abana yahabaga byari mu 2010. Muri uwo mwaka ni nabwo nahise njya i Remera mu ikipe ya Shining Boys yatozwaga na Nkotanyi utoza Interforce FC. Nahakinnye imyaka ibiri, bigeze mu 2013 ndongera nsubira i Gikondo mu 2013 mpava mu 2014 njya muri Bugesera FC mu cyiciro cya kabiri nzamukana nayo kugeza ubu mu 2018”.

 KWIZERA JANVIER AGARUKA KU BURYO YIZERA KWIZERA OLIVIER






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jojo5 years ago
    Sha urikigoryi ufite amazi mumutwe umuntu wifuza kuba nka Olivier kwizera ( akunda ruswa kubi dore yatsindishije amavubi )
  • erisa3 years ago
    sugirawe turakwemera





Inyarwanda BACKGROUND