RFL
Kigali

VIDEO: Abafana ba Rayon Sports bashyigikiye bikomeye Paul Kagame mu matora ya Perezida

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/07/2017 11:07
1


Mu gihe muri iyi minsi hari kuba gahunda yo kwiyamamaza ku bantu bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba tariki 3-4 Kanama 2017, abafana b’ikipe ya Rayon Sports bashyigikiye bikomeye Perezida Kagame.



Ubwo Perezida Kagame aherutse kwiyamamariza mu karere ka Nyanza tariki 14 Nyakanga 2017, abafana benshi ba Rayon Sports bagaragaye bamwamamaza. Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yasuhuje abaturage b’i Nyanza anasuhuza by’umwihariko abafana ba Rayon Sports bari baje kumushyigikira.

Paul Kagame

Perezida Kagame ubwo yiyamamazaga i Nyanza

Abafana ba Rayon Sports ni abasanzwe bafana iyi kipe ibitse igikombe cya shampiyona 2016-2017, igikorwa bari gukora bihurije hamwe kuko usanga harimo ababarizwa mu itsinda (Fan Club) rya Gikundiro Forever, March Generation n’abandi barimo na Rwarutabura.

REBA HANO VIDEO IKWEREKA ABAFANA BA RAYONS BARI KWAMAMAZA PAUL KAGAME







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    abafana ba APR bo ko bataboneka barimo gutekinika amatora ya FERWAFA???





Inyarwanda BACKGROUND