RFL
Kigali

Van Gaal, Van Persie na Arjen Robben begukanye ibihembo

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:17/12/2014 16:40
0


Louis Van Gaal na Van Persie ndetse na Arjen Robben begukanye ibihembo bitangirwa mu gihugu cy’ u Buholandi byo kuba baritwaye neza muri uyu mwaka naho Max Verstappen ahabwa igihembo cy’ umukinnyi wagaragaje impano kandi ukiri muto



Louis Van Gaal wahoze utoza ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’ u Bwongereza yahembewe kuba yarabashije guhesha ikipe y’ igihugu y’ u Buholandi umwanya wa gatatu nyuma yo gutsindwa na Argentina kuri za penaliti, mu mikino y’ igikombe cy’ isi yabereye mu gihugu cya Brezil ariko igikombe cyikaza gutaha mu gihugu cy’ u Budage. Kuri akaba yarayivuyemo yerekeza mu ikipe ya Manchester United ibarizwa ku mwanya wa gatatu muri shampiyona yo mu gihugu cy’ u Bwongereza

van gaal

van gaal

Louis Van Gaal yahembewe kuba yarabashije guhesha umwanya wa gatatu ikipe y’ igihugu y’ u Buholandi mbere yo kwerekeza muri Manchester United

Van Persie we akaba yahembewe igitego cyiza cyane yatsinze ubwo ikipe y’ igihugu y’ u Buholandi akinira yatsindaga yandagaje cyane ikipe y’ igihugu ya Espagne ibitego bigera kuri 5-1 ariko Van Persie we akaba icyo gihe yaratsinze igitego cy’ akataraboneka cyanashimije benshi bakurikiranaga iri rushanwa ry’ igikombe cy’ isi

persie

van persie

celeb

Van Persie yahembewe igitego yatsinze ahura na Espagne

Undi mukinnyi wahembwe ni Arjen Robben ukinnira ikipe ya Bayer Munich n’ u Buholandi, we akaba yahembwe nk’ umukinnyi mwiza w’ umwaka mu bagabo wabashije kwitwara neza kurusha abandi bose

robben

Arjen Robben yagaragaye kuri televiziyo ya rutura yari ihari koko atabashije kuboneka muri ibi birori

Hahembwe kandi umukinnyi ukiri muto witwaye neza kandi ufite impano akaba ari Max Verstappen w’ imyaka 17 y’ amavuko na Ireen Wust nk’ umugore wigaragaje cyane muri uyu mwaka

u17

Ku myaka 17 gusa, Max Verstappen yahembwe nk’ uwagaragaje impano

w

Ireen Wust yahembwe nk’ umugore witwaye neza muri uyu mwaka

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND