RFL
Kigali

Van Gaal arifuza gutwara mukeba Kevin De Bruynewe kuri miliyoni 57 z’amapawundi

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:26/08/2015 17:40
0


Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Wolfsburg mu gihugu cy’Ubudage wabaye umukinnyi mwiza w’umwaka muri shampiyona y’Ubudage muri 2014-15 Kevin De Bruyne ashobora kwerekeza muri Manchester United nubwo mukeba Manchester City ariyo yamwifuje kuva umwaka w’imikino wasoza.



Biravugwa ko nyuma yo kubura Pedro bari bamaze kumvikana n’ ikipe ya Manchester United nyamara ku munota wa nyuma akigira kwa Jose Mourinho wamwijeje umwanya wo gukina ndetse akanabifashwamo n’abandi bakinnyi bakomoka mu gihugu kimwe cya Espagne nka Fabregas na Diego Costa, Van Gaal akomeje gushaka uko yagabanya uburakari bw’abafana abazanira umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru.

Manchester City niyo yasaga niyenda gusinyisha uyu musore ukinira ikipe y’igihugu y’Ububiligi, gusa birasa n’ibyajemo imbogamizi kuko batakimuriho bonyine.

Manchester United irashaka kumutangaho miliyoni 57 z’amapawundi mu gihe mukeba yatangaga miliyoni 50 z’amapawundi

Louis Van Gaal yasezeranyije abafana ba Manchester United kubazanira umukinnyi mwiza ku isi gusa ntibimworoheye nyuma yo kutazana Pedro urimo kwitwara neza muri Chelsea.

Uyu musore yakiniraga Chelsea mbere yo kujya mu Budage bimunaniye none nyuma y’umwaka umwe agaciro ke kikubye incuro eshatu.

Manchester United iranifuza umukinnyi wa Fc Barcelona Neymar Junior Santos gusa ubuyobozi bw’ikipe ye bwayihakaniye ko uyu atagurishwa.

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND