RFL
Kigali

V-U23:Itike y'igikombe cy'isi u Rwanda rwashakiraga muri Kenya yabuze-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/10/2016 14:55
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda igizwe n’abakobwa batarengeje imyaka 23 mu mukino w’intoki wa Volleyball yabuze itike y’igikombe cy’isi mu marushanwa yaberaga muri Kenya nyuma yo kubasha kutsinda imikino ibiri mu mikino ine bakinnye mu minsi itanu amarushanwa yamaze.



Amahirwe yo kugana mu gikombe cy’isi yayoyotse nyuma yaho igihugu cya Kenya cyari kimaze gutsinda u Rwanda amaseti 3-1 (25-23, 23-25, 25-22 na 25-19) mu mukino wasoga aya marushanwa.

 

Kenya -Rwanda

Mu mukino u Rwanda rwakinaga na Kenya yabonye itike y'igikombe cy'isi

U Rwanda rwari rwatangiye aya marushanwa rwitwara neza kuko rwatsinze Senegal amaseti 3-1(26-28, 25-17, 25-14 na 25-19) mbere yo gutsindwa na Misiri amaseti 3-0 mu mukino wakinwe  kuwa Kabiri (25-14, 25-17, 25-21).

Mbere yo guhura na Kenya kuri uyu wa Kane, u Rwanda rwari rwihereranye ikipe ya Botswana iyitsinda amaseti 3-0 (25-16, 25-17, 25-19). Kenya na Misiri nibyo bihugu bibiri bizaseruka mu gikombe cy’isi kizabera muri Slovenia.  

Team Rwanda

Ikipe y'u Rwanda iragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu saa kumi na 50'

Volleyball U23






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND