RFL
Kigali

Uzamukunda Elias ntakitabiriye umukino w’u Rwanda na Mozambique

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:30/05/2016 9:49
2


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Elias Uzamukunda ukinira ikipe ya Le Mans yo mu Bufaransa,kubera imvune, ntazitabira umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda izakina n’iya Mozambique ku itariki ya 4 Kamena 2016 mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika cyo mu 2017.



Bonnie Mugabe,`Team Manager’ w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda yatangarije urubuga rwa interineti rwa FERWAFA ko iby’imvune ya Elias Uzamukunda babimenyeshejwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Gicurasi 2016, ko Elias Uzamukunda yavunikiye mu myitozo ya nyuma y’ikipe ye ku wa gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2016.

Nkuko Bonnie Mugabe yakomeje abivuga, iyi mvune Uzamukunda yagize ku ivi yatumye adakina umukino Le Mans yagombaga gukina na Chateauraux ku wa gatandatu.

Nyuma y’aho Uzamukunda akomereje kuribwa ndetse no kubyimba, byabaye ngombwa ko ataza mu Rwanda cyane ko nta gihe gihagije yari kuba afite ngo abe yakira ndetse bikaba bigoye cyane ko yakina umukino u Rwanda ruzakina na Mozambique.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Jonny Mc Kinstry yatangaje ko yababajwe n’ibura rya Uzamukunda mu ikipe y’igihugu, amwifuriza gukira vuba.

Hagati aho, Amavubi akomeje umwiherero aho yitegura umukino agomba gutsinda byanze bikunze kugira ngo yongere amahirwe yo kubona itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Gabon mu mwaka wa 2017.

Mu kwitegura uyu mukino izakina na Mozambique biri kumwe mu itsinda H, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Senegal ibitego 2-0 ku wa gatandatu tariki ya 28 Gicurasi 2016.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • eriasi7 years ago
    video
  • ndahimana innocent7 years ago
    Ntashaka atazaza kuko nubundi ntakamaro 2





Inyarwanda BACKGROUND