RFL
Kigali

Uwineza Hanan umaze kubaka izina muri Triathlon yamuritse igitabo kimuhesha amanota asoza kaminuza-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/10/2018 8:52
1


Uwineza Hanan umwari umaze kubaka izina mu mukino wa Triathlon mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba yamuritse igitabo gikubiyemo ibyo yanditse muri gahunda yo gusoza imyaka itatu yari amaze muri kaminuza yigenga ya UTB ishami rya Rubavu.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2018 nibwo Uwineza Hanan ukoresha amazina ya Tri-Girl ku mbuga nkoranyambaga ashaka gusobanura ko yakina imikino itatu icyarimwe, nibwo yamuritse igitabo cye ku bijyanye n’ubucyera rugendo (Travel and Tourism Management) nk’amasomo n’ubundi yiga muri iyi kaminuza.

Nyuma y’iki gikorwa yabwiye INYARWANDA ko yishimiye kuba kimwe mu byo yakoraga yakigezeho amahoro kandi ko gukora siporo ngororamubiri nta kintu byigeze bimubangamiraho mu kwiga kwe bityo ko azanakomeza kwitwara neza ndetse akaba yanakomeza andi masomo yisumbuyeho.

“Birashimishe kuko burya iyo watangiye ikintu uba ugomba kugisoza kandi iyo ari intego wihaye ukayigeraho wumva wishimye kuko uba waratakaje imbaraga muri urwo rugendo. Kwiga nabifanyije no gukina kandi nizera ko nta cyabangamiye ikindi, ndangije imyaka itatu muri UTB ariko nifuza ko na nyuma yaho nazakomeza kwiga mu gihe byaba bikunze”. Uwineza

Uwineza Hanan n'igitabo cye yanditse

Uwineza Hanan n'igitabo cye yanditse 

Triathlon umukino Uwineza Hanan akunze gutwaramo ibihembo by’umwanya wa mbere, abawukina baba basaba kwitwara neza mu koga (Natation), gusiganwa ku maguru (Athletism) no gusiganwa ku magare (Cycling).

Uwineza Hanan watangiye ari umukinnyi wo gusiganwa mu mazi gusa, yaje gutangira kubifatanya no gutwara igare ndetse no gusiganwa ku maguru mu 2014, kuri ubu akaba ariwe nimero ya mbere mu Rwanda mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli.

KANDA HANO UMENYE BIMWE MU BIGIZE UBUZIMA BWA UWINEZA HANAN

Uwineza Hanan mu gice cyo gusiganwa ku igare

Uwineza Hanan ubuniwe unafite shampiyona y'u Rwanda muri Triathlon

Uwineza Hanan mu gice cyo gusiganwa ku igare

Uwineza Hanan ubuniwe unafite shampiyona y'u Rwanda muri Triathlon

Uwineza Hanan mu gice cyo gusiganwa ku igare

Uwineza Hanan mu gice cyo gusiganwa ku maguru

Uwineza Hanan mu gice cyo gusiganwa ku igare

Uwineza Hanan avuga ko kwiga no gukina Triathlon yabifatanyije no kwiga biramworohera

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ismail5 years ago
    Hanan ALLLAH akomeze ku kuba hafi intambwe kuyindi





Inyarwanda BACKGROUND