RFL
Kigali

Uwari umutoza w'ikipe ya Kiyovu Sports Bizimungu Ali yamaze gusezera gutoza iyi kipe

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:21/05/2015 18:51
0


Bizimungu Ali wari umaze umwaka atoza ikipe ya Kiyovu sports nyuma yo kuva muri AS Muhanga yari imaze kumanuka mu kiciro cya kabiri, yamaze gutangaza ko yasezeye ku mugaragaro ku mirimo yo gutoza iyi kipe, nyuma y’ aho atangaje ko nta mikoranire myiza yari hagati ye n’ ubuyobozi bw’ iyi kipe.



Iyi nkuru ntago itunguranye cyane ku babashije kumva ikiganiro Bizimungu Ali yagiranye n’ itangazamakuru nyuma y’ umukino wasozaga imikino ya shampiyona yasojwe ikipe ya Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 9.

Ubwo hasozwaga imikino ya shampiyona y’ ikiciro cya mbere, umutoza Kiyovu Bizimungu Ali yashyize mu majwi ko kuba ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kwitwara nabi ari ikibazo cy’ ubuyobozi bubi btamwuva kandi ntibunashyigikire ikipe  ngo ibashe kwitwara neza.

a

Ali Bizimungu yakomeje gushyira mu majwi ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ariko birangiye yunze mu ry' abamubanjirije nawe ariyirukana

Yavuze ko yemeye gutukwa, akemera gusugurwa ariko yirinda kugira ibyo yashyira hanze kugirango ataryanisha cyangwa ngo azane umwuka mubi mu ikipe no mu abakunzi b’ ikipe ya Kiyovu Sports kandi hari hakiri imikino ya shampiyona ikipe igamba kubanza kurangiza.

Si ubwa mbere kuko bimaze kuba akarande ko mu ikipe ya Kiyovu Sports abatoza bose bayizamo bayivamo bavuga ko ubuyobozi bwayo ntacyo bumaze. Nyakwigendera Jean Marie Ntagwabira ubwo yayivagamo byagenze gutyo, Kanyankore Yaounde ntiyigeze atinya gushyira hanze ibyo yitaga imikorere mibi y’ ubuyobozi bw’ ikipe ya Kiyovu Sports, Kayiranga Baptiste nawe yavuye muri Kiyovu Sports atarangije imikino ya shampiyona kubera kutumvikana n’ ubuyobozi none na Bizimungu Ali ayivuyemo nawe kubera imikoranire n’ ubuyobozi yananiranye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND