RFL
Kigali

Uwamahoro wanditswe muri ‘Guiness de Records’ yahembwe nk’umugore wakoze ibidasanzwe muri Cricket ku isi yose

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/07/2018 17:47
0


Uwamahoro Cathia, umunyarwandakazi usanzwe akina umukino wa Cricket mu Rwanda unanditswe muri ‘Guiness de Records’ yahawe ishimwe ashimirwa kuba yarakoze ibidasanzwe mu mukino wa Cricket ku isi yose ubwo yamaraga amasaha 26 akina uyu mukino wahuruje benshi.



Kuwa Gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2017 ni bwo Uwamahoro Cathia yanditswe mu gitabo cy’abanyabigwi ku Isi (Guiness de Record). Urubuga rwa ICC ruravuga ko Uwamahoro w’imyaka 24 yashimiwe hagendewe ku gahigo yaciye ko kwandikwa mu gitabo cy’abanyabigwi nyuma yo kumara amasaha 26 akina umukino wa Cricket ataruhutse.

Bavuze ko uyu mukobwa yakusanyije amadorali 13,200 yo kubaka sitade ya Gahanga iherereye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Bavuga ko ubutwari bwe bwateye benshi akanyabugabo kandi ko hari benshi bamufatiyeho urugero yaba mu Rwanda no mu mahanga. Umuyobozi wa ICC, William Glenwright yavuze ati “Muri uyu mwaka dufite abantu bashya begukanye ibihembo ku nshuro ya mbere. Ibi biraduha ishusho yo kwiyongera kw’ibihugu bitanga umusaruro muri uyu mukino.”  Yungamo ati:

Hari ingero nyinshi z’abantu ku isi yose z'ingirakamaro kandi zigaragaza ibikorwa by’indashyikirwa bakoze, abari muri iri shyirahamwe rya CC barakora ibikorwa byiza biri gutuma umukino wa Cricket utera imbere. Ibihembo bitangwa na ‘ICC Development Awards’ bigamije gushimira abantu batandukanye bakoze ibidasanzwe muri uyu mukino, tunareba kandi uburyo siporo yabashije guhuriza hamwe abantu mu ngeri zitandukanye.

Cathia Uwamahoro nyuma y’amasaha 26 akina Cricket yanditswe muri ’Guinness de Records’-AMAFOTO

Uwamahoro wanditswe muri 'Guiness de Records' nyuma yo kumara amasaha 26 akina Cricket

Tariki ya 01 Nyakanga 2018 ni bwo abantu batanu bashimirwaga uruhare bagize mu guteza imbere Cricket binyuze mu bikorwa bakozwe mu mwaka w’imikino wa 2017. Ni ibihembo byatangiwe muri Ireland Cricket hashimirwa abegukanye amashimwe atandukanye. Mu kiganiro kihariye Uwamaharo amaze guha Inyarwanda.com avuze ko ubwo yacaga agahigo ko kujya muri Guiness de rocord byamuhaye andi mahirwe yo guhatana mu marushanwa ategurwa na ICC (ni nka FIFA mu mupira w’amaguru) ku rwego rw’isi.  

Yavuze iyo umukinnyi ahembwe na Federation nayo ihembwa. Yagize ati: "Perezida wa Federation ni we wari uriyo. Ni we wakiriye icyo gihembo, hanyuma iyo ubonye icyo gihembo bahemba na federation umukinnyi aba abarizwamo na Rwanda Cricket association yahise ibona icyo gikombe.”

Yavuze ko ategereje y’uko Perezida wa Cricket agera mu Rwanda akababwira amakuru arambuye kuri bo. Avuga ko yari asanzwe azi ko ari mu bahatanira ibyo bihembo mu rwego rw’isi yose. Avuga ko abahatanira ibi bihembo ari ibihugu byose bibarizwa muri ICC bifite umukino wa Cricket.

Cathia

Byari umunezero ubwo yumvaga ko ashyizwe mu banyabigwi ku isi yose

Agahigo

Igihembo yahawe gifitwe n'Umuyobozi wa Cricket mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND