Mu Rwanda hari gutegurwa ibirori bikomeye bizaba mu minsi iri imbere aho abashyitsi banyuranye bazaba basuye u Rwanda baje gutaha Stade ya Cricket mu Rwanda, muri uyu muhango byamaze kwemezwa ko n’uwahoze ari Minisitiri w’intebe mu Bwongereza David Cameron azitabira uyu muhango.
Tukimara kumenya aya makuru, Inyarwanda.com twifuje kumenya niba ari impamo maze twegera Eric Dusingizimana umuyobozi wa ‘Rwanda Cricket Stadium foundation’ atuvira imuzi ibijyanye n’iki gikorwa. Mu kiganiro kigufi twagiranye na Eric Dusingizimana yatubwiye ko bari kubaka bihuta ngo barebe ko amatariki bihaye yazagera Stade yarangiye ndetse igihe cyo kuyitaha bihaye kizubahirizwe.
David Cameron aganira na Jonathan Agnew (Umunyamakuru ukomeye muri Cricket) ndetse na Michael Vaughan umukinnyi w'amateka muri uyu mukino
Eric Dusingizimana yagize ati ”Ni byo koko turi kwihutisha ibikorwa, kuri gahunda biteganyijwe ko tariki 27-29 Ukwakira 2017 twaba turi gutaha iyi stade hari byinshi turi guteganya gukora ariko ikihutirwa ni ukubanza kubaka kandi Imana ikomeje kutuba hafi turabona bizagenda neza.” Uyu mugabo yahamije ko David Cameron nawe ari mubazataha iyi stade.
Imirimo yo kubaka iyi stade igeze kure
Eric Dusingizimana yagize ati”Nanjye nabisomye mu kinyamakuru cya The Telegraph, gusa David Cameron ni umunyamuryango w’icyubahiro wa RCSF (Rwanda Cricket Stadium foundation) rero kuba yaza rwose azaza kuko nk’umunyamuryango w’icyubahiro azaza rwose.” Uyu mukinnyi akaba n’umuyobozi wa RCSF yaduhamirije ko uretse David Cameron hazaza n'abandi bantu bazwi harimo abakinnyi b’ibyamamare muri uyu mukino nka; Michael Vaughan, Brian Lala ndetse n’umunyafurika y’epfo wamamaye muri uyu mukino Makaya Ntini.
Eric Dusingizimana mu kibuga cya Cricket kiri kubakwa mu Rwanda
Ikinyamakuru The Telegraph ubwo cyaganiraga na David Cameron abajijwe ku Rwanda yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza kandi kiri kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuba u Rwanda ruri kwiyubaka nyuma y'amateka mabi rwanyuzemo, David Cameronasanga ari inkuru nziza. Biteganyijwe ko David Cameron azitabira umuhango wo gutaha iyi stade ndetse akazanakinaho gato kuri uyu mukino wa Cricket.
Eric Dusingizimana yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko bateganya ko hazabaho n’irushanwa mpuzamahanga rizabanziriza imirimo yo gutaha iyi stade ndetse amakipe arimo nayo hanze azaza muri iryo rushanwa bateganya akazamenyekana mu minsi iri imbere.
TANGA IGITECYEREZO