RFL
Kigali

Usengimana Faustin yageze mu Rwanda aje gufatanya n’abandi kwitegura Cote d’Ivoire-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/09/2018 20:37
1


Usengimana Fausti myugariro w’ikipe ya Khaitan Sporting Club yo mu gihugu cya Koweit yamaze kugera mu Rwanda aho aje kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi yinikije imyiteguro y’umukino bagomba kwakiramo Cote d’Ivoire kuwa 9 Nzeli 2018.



Umukino uzahuza Inzovu za Cote d’Ivoire n’Amavubi y’u Rwanda uzaba ari mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019 kizabera muri Cameroun nubwo bitaremezwa neza niba iki gihugu kizakira iri rushanwa.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita ahagana saa kumi n’iminota 45’ (16h45’) z’uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nzeli 2018, Usengimana Faustin yavuze ko bimuteye ishema kuba aje ku butumire bw’ikipe y’igihugu avuye hanze y’u Rwanda aho akina muri Koweit.

Uyu mukinnyi avuga ko ahantu akina muri Khaitan Sporting Club yasanze bari ku rwego rwiza ku buryo bitatuma azasubira inyuma mu mikinire.

“Bakimpa ubutumire nahise mbyishimira kuko byari ibintu byiza kuri njye kandi ni n’ishema ku ikipe nkinamo kumva ko ndi umukinnyi ukinira ikipe y’igihugu kuko n’ubushize nari nyirimo. Ndagarutse mu rugo. Ibintu byose nari mbikumbuye no kureba mu rugo uko bimeze”. Usengimana Faustin

Usengimana Faustin asohoka mu kibuga cy'indege

Usengimana Faustin asohoka mu kibuga cy'indege

Usengimana Faustin avuga ko muri Koweit nta muntu baziranye yahasanze uretse ko uwushinzwe kumushakira akaryo (Manager) we ariho asigaye aba ndetse abandi yavuga baziranye bakaba ari abakinnyi bakinana mu ikipe imwe ya Khaitan Sporting Club.

“Kugeza ubu hariya nta muntu ndahamenya, abo tuziranye ni kumwe ugenda ugahita ugira inshuti, abakinnyi yewe na manager wanjye niho ari.Ikijyanye n’ubuzima anavuga kindi nuko hari ubushyuye burenze. Bari ku rwego rwiza , bari ku rwego rwo hejuru kandi na none iyo ugiye gukina nk’umunyamahanga uba ugomba gukina ibirushijeho uko wakinaga”. Usengimana Faustin.

Usengimana Faustin aganira n'abanyamakuru

Usengimana Faustin aganira n'abanyamakuru akigera i Kanombe 

Myugariro w’ikipe y’igihugu Faustin Usengimana yazamukiye mu ikipe ya Cercle Sportif Kigali, ahava ajya muri George Walker Traning Center yatozwaga na Gishweka Faustin nyuma atoranywa mu bakinnyi bajya mu ngimbi z’ikipe ya Rayon Sports ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, aza no kuzamurwa mu ikipe nkuru ya Rayon Sports yamazemo imyaka 7 n’bwo hari umwaka yakinnye mu Isonga FC ubwo Amavubi U-17 yari avuye muri Mexique.

Usengimana Faustin wahoze ari myugariro wa Rayon Sports

Usengimana Faustin wahoze ari myugariro wa Rayon Sports ubu ari mu Rwanda

Mu 2013, uyu mukinnyi wari warigaragaje mu gikombe cya Afurika n’icy’isi cy’Abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique mu 2011, yagize imvune yatumye amara igihe kinini adakina, nyuma aza kugaruka mu kibuga.

Mu 2015, Faustin Usengimana yerekeje muri APR FC yakiniye imyaka ibiri, mbere yo gusubira muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2017-2018.

Usengimana Faustin myugariro wa Rayon Sports

Usengimana Faustin yakirwa n'umukunzi we

Usengimana Faustin yakirwa n'umukunzi we

Usengimana Faustin asuhuza umubyeyi we

Usengimana Faustin asuhuza umubyeyi we 

Usengimana Faustin myugariro wa Rayon Sports

Usengimana Faustin n'umuryango we wari waje ku mwakira

Usengimana Faustin n'umuryango we wari waje ku mwakira

Image result for usengimana faustin

Usengimana Faustin aheruka mu Rwanda akinira Rayon Sports

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jojo5 years ago
    Incwiiiii Daniella yarananutse . Byiza cyane





Inyarwanda BACKGROUND