RFL
Kigali

Usain Bolt yatangiye imyitozo mu ikipe y’umupira w’amaguru, afite inzozi zo kuzakinira Manchester United

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/08/2018 12:43
0


Ku myaka 32, Usain Bolt wabaye ikirangirire mu mikino ya olempike mu cyiciro cy’abasiganwa n’amaguru ndetse agatahana intsinzi inshuro 8, ubu yagannye mu mupira w’amaguru ndetse akaba yatangiye imyitozo mu ikipe ya Central Coast Mariners yo muri Australia.



Ku munsi w’ejo tariki 21/08/2018 nibwo Usain Bolt, umunyajamaica uzwi cyane kubera guca agahigo mu mukino gusiganwa ku maguru yujuje imyaka 32 y’amavuko ndetse ahita atangira imyitozo mu ikipe ya Central Coast Mariners. Uyu mwanzuro wo kugana mu mwuga w’umupira w’amaguru waje usa nk’utunguranye ndetse benshi bagaca Usain Bolt integer ko kuba azi kwiruka cyane bitamuha amahirwe yo kuba umukinnyi wa football mwiza.

Kuri we ariko ngo nta gihe na kimwe atanyomoje ibyo abantu bavugaga ko bitashoboka kuri we. Yagize ati “Abantu bakunze kumvugaho ibintu byinshi ariko igihe cyose ndabanyomoza. Ndi gushaka kugerageza ibindi bintu bishya nkava mu byo menyereye nkiga ibintu byinshi uko nshoboye kose ku buryo igihe bazansaba kujya mu kibuga nzaba niteguye.”

Usain Bolt kandi yatangaje ko yahoze kuva kera na kare afite inzozi zo kuzakinira Manchester United ndetse no mu kwinjira mu mupira w’amaguru akaba atumbereye izo nzozi ze za kera na kare zo kuba yazagera ku rwego rwo gukinira Manchester United.

Image result for usain bolt manchester united

Inzozi ze kuri ubu ni ukuzakinira Manchester United

Mbere yo kwerekeza muri iyi kipe yo muri Australia, Usain Bolt yabanje kugerageza  mu makipe nka Borussia Dortmund, Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y'Epfo ndetse na Strømsgodset yo muri Norway gusa muri ayo makipe yose Bolt ntiyigeze agaragaza akazi kanoze. yatangaje ko kuba yarahisemo iyi kipe ya Central Coast Mariners ari uko Australia ari ahantu hamworoheye. Bolt yatangaje ko yarambagijwe n'amakipe atandukanye y'i Burayi nko mu Bufaransa na Espagne ariko ngo bikaba byari kumusaba kumenyera ubundi buzima adasanzwe yisangamo ndetse harimo no kuba yakwiga ururimi rushya.

Kugera muri Australia kwa Usain Bolt byashimishije abaturage benshi n'ubwo iyi kipe yaje kwitorezamo iyo ivuga ko nta kintu kidasanzwe izakorera Bolt gitandukanye n'icy'abandi bakinnyi bakiri mu igeragezwa. mu muhanda n'ahandi hatandukanye ndetse n'itangazamakuru byo muri iki guhugu byahanze amaso iyi kipe nyuma yo kwakira Usain Bolt wabaye ikirangirire mu isiganwa ry'amaguru.

Usain Bolt areshya na 1.95m agapima ibiro 95, yakinaga mu mikino ya Olempike ahagarariye igihugu cye cya Jamaica. Aya marushanwa yayasaruyemo ubutunzi bugera kuri miliyoni 60 z’amadolari, ni umuyoboke w’idini gatolika ndetse azwiho kuba yarabanzaga gukora ikimenyetso cy’umusaraba mbere yo gutangira kwiruka mu marushanwa.

SRC: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND