RFL
Kigali

Usabimana Olivier aziyongera ku bakinnyi bashya bazakinira Police FC umwaka w’imikino utaha

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/07/2017 14:49
0


Usabimana Olivier ukina agana imbere mu ikipe ya FC Marines aziyongera ku bakinnyi ikipe ya Police FC yamaze kugura kuko asanzwe ari umukino iyi kipe yari yaratije ingabo zirwanira mu mazi (FC Marines). Uyu musore witwaye neza mu mwaka w’imikino 2016-2017 azaza gufatanya n’abandi bakinnyi bashya batanu (5) bashya bamaze kugurwa.



Usabimana Olivier uri no mu bakinnyi bahatanira kuzatwara igihembo cy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza mu mwaka w’imikino 2016-2017 harebwe cyane imikino ya shampiyona, azagaruka gufatanya n’abasanzwe bakina hagati mu ikipe ya Police FC yarangije ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ariko ubu ikaba ifite intego yo gutwara byibura kimwe mu bikombe bibiri bikinirwa mu Rwanda nk’uko byasobanuwe na CIP Mayira Jean de Dieu umunyamabanga akaba n’umuvugizi w’iyi kipe.

Aganira n’urubuga rwa Polisi y’igihugu, CIP Mayira yagize ati”Umwaka ushize wa shampiyona, ikipe yacu yagerageje kwitwara neza turangiza ku mwanya wa kabiri, ariko mu by’ukuri intego yari ukwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa hano mu Rwanda. Gusa ntibyadukundiye,  ni nayo mpamvu ubu turi kubaka ikipe nshya izahatana n’andi kugira ngo twitware neza umwaka utaha”.

Mu bakinnyi Police FC yamaze kugura harimo; Iradukunda Jean Bertrand na Nzabanita David baturutse mu ikipe ya Bugesera FC, Nsengiyumva Moustapha na Munezero Fiston baturutse muri Rayon Sports ndetse na Ishimwe Issa Zapy hiyongeraho na Usabimana Olivier bari baratijwe muri Marines FC.

Mu buryo bwemewe n’amategeko, abakinnyi batanu batakibarizwa mu ikipe ya Police FC barimo; rutahizamu wanatsinze ibitego byinshi uyu mwaka (19),  Danny Usengimana waguzwe n’ikipe ya Singida United (Tanzania), Ndatimana Robert, Ngomirakiza Hegman, Imurora Japhet uzakinira Eastern Sports de Hong Kong (China) na Uwihoreye Jean Paul bita Kompa.

Usabimana Olivier wa FC Marines niwe wabaye umukinnyi w'umukino (Man of the Match) ubwo FC Marines yagwaga miswi na APR FC mu mukino wo kwsihyura wa shampiyona wakinjirwaga kuri sitade ya Kigali

Usabimana Olivier (18) mu mukino wahuje FC Marines na APR FC 

Usabimana Olivier wa FC Marines niwe wabaye umukinnyi w'umukino (Man of the Match)

Usabimana Olivier wa FC Marines ni we wabaye umukinnyi w'umukino (Man of the Match) ubwo FC Marines yagwaga miswi na APR FC mu mukino wo kwishyura wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali

Iradukunda Jean Bertrand izindi mbaraga Police FC izifashisha mu kiziba icyuho cya Danny Usengimana

Iradukunda Jean Bertrand umwe mu bakinnyi bamaze gusinyira Police FC avuye muri Bugesera FC yari amazemo umwaka umwe w'imikino

Nzabanita David wari kapiteni wa Bugesera FC nawe yamaze gutanga igutambaro agana muri Police FC

Nzabanita David wari kapiteni wa Bugesera FC nawe yamaze gutanga igitambaro agana muri Police FC

Munezero Fiston (ibumoso) wari myugariro wa Rayon Sports nawe yasinye muri Police FC

Munezero Fiston (ibumoso) wari myugariro wa Rayon Sports nawe yasinye muri Police FC

Ndatimana Robert uri mu biganiro n'ikipe ya Bugesera FC

Ndatimana Robert uri mu biganiro n'ikipe ya Bugesera FC

Danny Usengimana umukinnyi wa Singida United

Danny Usengimana umukinnyi wa Singida United 

Uwihoreye Jean Paul nawe kuri ubu arifuzwa na Mukura Victory Sport

Uwihoreye Jean Paul nawe kuri ubu arifuzwa na Mukura Victory Sport

Imurora Japhet umukinnyi wa Eastern Sports de Hong Kong

Imurora Japhet umukinnyi wa Eastern Sports de Hong Kong

Ngomirakiza Hegman  kuri ubu arabarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye n'umuryango we

Ngomirakiza Hegman  kuri ubu arabarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye n'umuryango we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND