RFL
Kigali

Urutonde rw'abakinnyi 32 bahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/08/2018 15:49
7


Kuri uyu wa Mbere tariki 20/08/2018, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryagiranye ikiganiro n'abanyamakuru ribamurikira umutoza mushya w'ikipe y'igihugu Amavubi ari we Mashami Vincent, ndetse rinatangaza urutonde rw'abakinnyi 32 bahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi.



Mashami watangiye inshingano nk'Umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu yahise anatangaza urutonde rw’abakinnyi 32 azakuramo 18 azifashisha ku mukino ugiye kumuhaza na Cote d’Ivoire ku wa 07 Nzeli 2018. Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Kanama 2018 ni bwo abakinnyi batangira imyitozo.

Mashami Vincent wahawe gutoza ikipe y’igihugu Amavubi mu gihe kingana n’umwaka umwe, avuga ko abakinnyi bakina hanze y’igihugu yahamagaye bazagenda baza uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ribigena. Seninga Innocent yagizwe umutoza wa kabiri wungiriji, Jimmy Mulisa agirwa umutoza wa mbere wungirije bakaba bazafatanya na Mashami Vicent gushaka ibyishimo by’abafana.

Mashami Vincent yagizwe umutoza mukuru w’Amavubi, akaba azafatanya na Jimmy Mulisa nk’umutoza wa mbere wungirije, mu gihe Seninga Innocent azaba ari umutoza wa 2 wungirije. Rujugiro usanzwe uzwi nk’umufana ukomeye wa APR FC, yagizwe nawe umukozi ushinzwe ibikoresho by’abakinnyi b’ikipe y’igihugu.

Dore urutonde rw'abakinnyi 32 bahamagawe mu Amavubi

Abanyezamu

1. Kwizera Olivier (Free State Stars)

2. Kimenyi Yves (APR FC)

3. Rwabugiri Omar (Mukura Vs)

4. Ntwari Fiacre (Intare FC and U-20)

Abakina inyuma (ba myugariro)

5. Salomon Nirisarike (AFC Tubize)

6. Iragire Saidi (Mukura VS)

7. Usengimana Faustin (Khitan Sports Club, kuwait)

8. Rwatubyaye Abdoul (Rayon Sports)

9. Rugwiro Herve (APR FC)

10. Manzi Thierry (Rayon Sports)

11. Michel Rusheshangoga (Free)

12. Fitina Ombolenga (APR FC)

13. Emmanuel Manishimwe (APR FC)

14. Rutanga Eric (Rayon Sports)

Abakina hagati

15. Mukunzi Yannick (Rayon Sports)

16. Mugiraneza Jean Baptist (APR FC)

17. Niyonzima Ally (AS Kigali)

18. Bizimana Djihad (Beveren)

19. Haruna Niyonzima (Simba)

20. Buteera Andrew (APR FC)

21. Cyiza Hussein (Mukura VS)

22. Iranzi J Claude (APR FC)

23. Muhire Kevin (Rayon Sports)

24. Sibomana Patrick (FC Shakhtyor Belarus)

25. Ngendahimana Eric (Police FC)

26. Nizeyimana Djuma (Kiyovu Sports)

Abataha izamu

27. Kagere Meddy (Simba)

28. Jack Tuyisenge (Gormahia)

29. Usengimana Danny (Tersana Fc, Egypt)

30. Hakizimana Muhadjiri (APR FC)

31. Mbaraga Jimmy (As Kigali)

32. Uwimbabazi Jean Paul  (Kirehe FC)

Amavubi

Urutonde rw'abakinnyi 32 bahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi

INKURU IRAMBUYE NI MU KANYA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sssss5 years ago
    uuhm!! djabel se bamwibagiwe daah cg
  • Wawuuuu5 years ago
    Yannick na usengimana faustin barimo ndanezerewe . Abo bahungu ndabakunda cyane .
  • Bosco 5 years ago
    Nigutese hatabonekamo Manishimwe djaberi na Mutsinzi Ange nibyo barigukora tubibona uguhamagara abadaheruka mukibuga
  • 5 years ago
    Nisawa kbsa Kagelemedy
  • s inarambiwe Theogene5 years ago
    Nigute ahamagara rwatubyaye agasiga nsabimana emabrue twebwe twababaye cyane muzatubarize umutoza mashami murakoze cyane ndabakunda uzanje mutsuhuza
  • kariko5 years ago
    Iragire Saidi ni wa mwana wambara n0 3 muri mukura? sha uriya niwe mu defenseur central wa mbere mu Rwanda kabisa.
  • theonest nshimiyumukiza kuturuka kageyo5 years ago
    uamakuru ya biramahire abedi mwadusobanurira impamvu atarimo murakoze





Inyarwanda BACKGROUND