RFL
Kigali

Unity SC iracyayoboye urutonde nyuma yo kunganya na ASPOR FC naho Interforce FC ihagaze nabi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/12/2017 16:44
0

Mu mpera z’iki cyumweru dusoje ni bwo shampiyona y’icyiciro cya kabiri yakomezaga mu matsinda abiri ahari (A na B). Mu itsinda A ikipe ya Unity SC (Gasogi United) yakinaga umukino wa kane iwurangiza inganyije na Aspor FC ibitego 2-2, inota ryatumye iyi kipe ya KNC ikomezanya umwanya wa mbere n’amanota umunani.

Ni imikino yakinwe kuwa Gatandatu no ku Cyumweru. Kuwa Gatandatu ubwo Unity SC yagwaga miswi na Aspor FC, Ndayambaje Seleman wa Unity SC ni we wafunguye amazamu mbere yuko Ntakirutimana Jean de Dieu yishyurira Aspor FC. Mutijimana Isaro Rene Patrick kapiteni wa Aspor FC yaje kongeramo ikindi gitego ariko bidatinze Turikumwenimana Aoron wari winjiye asimbuye yishyurira Unity SC umukino wenda kurangira.

Muri uyu mukino, Rwibutso Claver yakoze impinduka eshatu asimbuza kuko Ngendahimana Olivier yasimbuye Ndayishimiye Joseph, Niyibizi Pierre asimbura Turatsinze Patrick naho Gasana Elvis asimbura Singizwa Aime Gallile. Nyuma y’umukino, Rwibutso Claver yabwiye abanyamakuru ko ikipe ya Aspor FC itatangiye shampiyona neza kuko yayifashe habura iminsi itageze ku byumweru bibiri ngo yinjire muri shampiyona bityo ko uko agenda akina imikino myinshi agenda abasha kumenya uko abakinnyi be bahagaze.

Mu magambo ye yaguze ati “Ntabwo navuga ko duhagaze nabi cyane kuko kunganya na Unity nabyo biduhaye indi shusho yo kumenya uko duhagaze. Ikigiye gukurikira ni ukurebera hamwe uko twakosora amakosa atandukanye twagiye dukora mu mikino ishize. Ntabwo twatangiye neza kuko nkanjye nafashe ikipe habura iminsi micye ngo shampiyona itangire, byumvikana neza ko nta gihe kinini nabonye cyo kumenya no gutegura ikipe. Gusa ubu mbona biri kugenda biza uko tugenda dukina ngenda menya ikipe”.

Rwibutso Claver umutoza mukuru wa Aspor FC atanga amabwiriza

Rwibutso Claver umutoza mukuru wa Aspor FC atanga amabwiriza

Namahoro Yves umutoza mukuru wa Unity SC yavuze ko muri uyu mukino habayeho amakosa ku bakinnyi be mu bijyanye no kubungabunga igitego babanje kwinjiza bityo bahita babishyura. “Umukino wari ukomeye kuko burya iyo utsinda bakwishura bakaza no kukongeramo ikindi gitego biba bitoroshye kuko buri ruhande ruba rufite ishyaka. Gusa abakinnyi banjye ntabwo bakinnye nabi nubwo tutabonye amanota yose. Gusa tugiye gukosora turebe ko tuzitwara neza mu mikino itaha”. Namahoro Yves

Kuri ubu mu itsinda rya mbere (A), ikipe ya Unity SC iri ku mwanya wa mbere n’amanota umunani (8) mu mikino ine imaze gukina, Etoile de l’Est y’i Kibungo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota arindwi (7) n’imino itatu (3) imaze gukina kuko umukino yari ifitanye na Gasabo United utabaye.

Aspor FC iri ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota atanu (5) mu mikino ine (4) imaze gukina. Mu itsinda rya kabiri (B), AS Muhanga iri ku mwanya wa mbere n’amanota icumi (10) mu mikino ine (4) imaze gukina inazigamye ibitego umunani (8). Nyuma yo kuba Heroes FC yaratsinze Interforce FC igitego 1-0, kuri ubu iyi kipe itozwa n’umuzungu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota atandatu (6) mu gihe Interforce FC iri ku mwanya wa cyenda n’amanota atatu mu mikino itatu imaze gukina.

Dore uko imikino yagenze:

Group A

Kuwa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2017

-Vision Fc 2-2 Nyagatare Fc

-Gitikinyoni Fc 0-4 Pepiniere Fc

-Rwamagana City Fc 1-1 Sorwathe Fc

-Aspor Fc 2-2 SC Unity

Ku Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2017

-Etoile de l’est Fc vs Gasabo United Fc (Ntiwabaye)

-Akagera Fc 0-1 Esperance Fc

Group B

 Kuwa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2017

-Hope Fc (Bararuhutse)

-SEC Fc 3-5 United Stars Fc

-Heroes Fc 1-0 Interforce Fc

-Vision JN 4-1 UR Fc

-AS Muhanga 2-0 La Jeunesse Fc

 Ku Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2017

-Intare Fc 3-0 Rugende Fc

Intebe y'abatoza n'abasimbura ba Aspor FC

Intebe y'abatoza n'abasimbura ba Aspor FC

Intebe y'abatoza n'abasimbura ba Unity SC

Intebe y'abatoza n'abasimbura ba Unity SC

Ntakirutimana Jean de Dieu(12) watsindiye Aspor FC igitego

Ntakirutimana Jean de Dieu (12) watsindiye Aspor FC igitego

Namahoro Yves umutoza wa Unity SC

Namahoro Yves umutoza wa Unity SC

Abakinnyi ba Aspor FC bishimira kimwe mu bitego batsinze

Abakinnyi ba Aspor FC bishimira kimwe mu bitego batsinze

Umukino utari woroshye

Umukino utari woroshye

Gasogi United

Unity SC yaranzwe no gusatira cyane inahusha ibitego mu minota ya nyuma y'umukino

Unity SC yaranzwe no gusatira cyane inahusha ibitego mu minota ya nyuma y'umukino

KNC (iburyo) nyiri Unity SC yari muri sitade

KNC (iburyo) nyiri Unity SC yari muri sitade ya Kicukiro

Muhawenimana Emmanuel umunyezamu wa Aspor FC yirwanaho

Muhawenimana Emmanuel umunyezamu wa Aspor FC yirwanaho

Cassa Mbungo Andre  (ibumoso) umutoza wa SC Kiyovu yarebye umukino

Cassa Mbungo Andre (ibumoso) umutoza wa SC Kiyovu yarebye umukino

Muzerwa Amin (Ibumoso/Wanakinnye muri Aspor FC) na Ndayishimiye Antoine Dominique (iburyo) abakinnyi ba Police FC

Muzerwa Amin (Ibumoso/Wanakinnye muri Aspor FC) na Ndayishimiye Antoine Dominique (iburyo) abakinnyi ba Police FC

Rooney (iburyo) Umufana ukomeye wa Rayon Sports avuga ko akunda Unity SC kuko banayita Gasogi aho avuka

Rooney (iburyo) Umufana ukomeye wa Rayon Sports avuga ko akunda Unity SC kuko banayita Gasogi aho avuka

Kazungu Claver umuvugizi wa APR FC nawe yarebye uyu mukino

Kazungu Claver umuvugizi wa APR FC nawe yarebye uyu mukino

Abafana

Abafana

 Turatsinze Patrick umwe mu bana bakina neza hagati ahitwa kuri gatandatu

Turatsinze Patrick (Aspor FC) umwe mu bana bakina neza hagati ahitwa kuri gatandatu

Rwibutso Claver umutoza mukuru wa Aspor FC atanga amabwiriza

Rwibutso Claver umutoza mukuru wa Aspor FC atanga amabwiriza

Isengesho rya Aspor FC

Isengesho rya Aspor FC

..........................................

Nsengimana Aboubakar (9) rutahizamu wa Interforce FC akaba na murumuna wa Danny Usengimana

Nsengimana Aboubakar (9) rutahizamu wa Interforce FC akaba na murumuna wa Danny Usengimana

Interforce FC ifite amanota atatu (3) mu mikino itatu

Interforce FC ifite amanota atatu (3) mu mikino itatu

Abakinnyi ba AS Kigali Women Football Club ku kibuga cya FERWAFA bareba Interforce FC na Heroes FC

Abakinnyi ba AS Kigali Women Football Club ku kibuga cya FERWAFA bareba Interforce FC na Heroes FC

Umutoza wa Heroes FC

Umutoza wa Heroes FC

Abafana

Abafana

Nsengimana Aboubakar ku mupira

Nsengimana Aboubakar ku mupira

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND