Mu mpera z’iki cyumweru dusoje ni bwo shampiyona y’icyiciro cya kabiri yakomezaga mu matsinda abiri ahari (A na B). Mu itsinda A ikipe ya Unity SC (Gasogi United) yakinaga umukino wa kane iwurangiza inganyije na Aspor FC ibitego 2-2, inota ryatumye iyi kipe ya KNC ikomezanya umwanya wa mbere n’amanota umunani.
Ni imikino yakinwe kuwa Gatandatu no ku Cyumweru. Kuwa Gatandatu ubwo Unity SC yagwaga miswi na Aspor FC, Ndayambaje Seleman wa Unity SC ni we wafunguye amazamu mbere yuko Ntakirutimana Jean de Dieu yishyurira Aspor FC. Mutijimana Isaro Rene Patrick kapiteni wa Aspor FC yaje kongeramo ikindi gitego ariko bidatinze Turikumwenimana Aoron wari winjiye asimbuye yishyurira Unity SC umukino wenda kurangira.
Muri uyu mukino, Rwibutso Claver yakoze impinduka eshatu asimbuza kuko Ngendahimana Olivier yasimbuye Ndayishimiye Joseph, Niyibizi Pierre asimbura Turatsinze Patrick naho Gasana Elvis asimbura Singizwa Aime Gallile. Nyuma y’umukino, Rwibutso Claver yabwiye abanyamakuru ko ikipe ya Aspor FC itatangiye shampiyona neza kuko yayifashe habura iminsi itageze ku byumweru bibiri ngo yinjire muri shampiyona bityo ko uko agenda akina imikino myinshi agenda abasha kumenya uko abakinnyi be bahagaze.
Mu magambo ye yaguze ati “Ntabwo navuga ko duhagaze nabi cyane kuko kunganya na Unity nabyo biduhaye indi shusho yo kumenya uko duhagaze. Ikigiye gukurikira ni ukurebera hamwe uko twakosora amakosa atandukanye twagiye dukora mu mikino ishize. Ntabwo twatangiye neza kuko nkanjye nafashe ikipe habura iminsi micye ngo shampiyona itangire, byumvikana neza ko nta gihe kinini nabonye cyo kumenya no gutegura ikipe. Gusa ubu mbona biri kugenda biza uko tugenda dukina ngenda menya ikipe”.
Rwibutso Claver umutoza mukuru wa Aspor FC atanga amabwiriza
Namahoro Yves umutoza mukuru wa Unity SC yavuze ko muri uyu mukino habayeho amakosa ku bakinnyi be mu bijyanye no kubungabunga igitego babanje kwinjiza bityo bahita babishyura. “Umukino wari ukomeye kuko burya iyo utsinda bakwishura bakaza no kukongeramo ikindi gitego biba bitoroshye kuko buri ruhande ruba rufite ishyaka. Gusa abakinnyi banjye ntabwo bakinnye nabi nubwo tutabonye amanota yose. Gusa tugiye gukosora turebe ko tuzitwara neza mu mikino itaha”. Namahoro Yves
Kuri ubu mu itsinda rya mbere (A), ikipe ya Unity SC iri ku mwanya wa mbere n’amanota umunani (8) mu mikino ine imaze gukina, Etoile de l’Est y’i Kibungo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota arindwi (7) n’imino itatu (3) imaze gukina kuko umukino yari ifitanye na Gasabo United utabaye.
Aspor FC iri ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota atanu (5) mu mikino ine (4) imaze gukina. Mu itsinda rya kabiri (B), AS Muhanga iri ku mwanya wa mbere n’amanota icumi (10) mu mikino ine (4) imaze gukina inazigamye ibitego umunani (8). Nyuma yo kuba Heroes FC yaratsinze Interforce FC igitego 1-0, kuri ubu iyi kipe itozwa n’umuzungu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota atandatu (6) mu gihe Interforce FC iri ku mwanya wa cyenda n’amanota atatu mu mikino itatu imaze gukina.
Dore uko imikino yagenze:
Group A
Kuwa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2017
-Vision Fc 2-2 Nyagatare Fc
-Gitikinyoni Fc 0-4 Pepiniere Fc
-Rwamagana City Fc 1-1 Sorwathe Fc
-Aspor Fc 2-2 SC Unity
Ku Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2017
-Etoile de l’est Fc vs Gasabo United Fc (Ntiwabaye)
-Akagera Fc 0-1 Esperance Fc
Group B
Kuwa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2017
-Hope Fc (Bararuhutse)
-SEC Fc 3-5 United Stars Fc
-Heroes Fc 1-0 Interforce Fc
-Vision JN 4-1 UR Fc
-AS Muhanga 2-0 La Jeunesse Fc
Ku Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2017
-Intare Fc 3-0 Rugende Fc
Intebe y'abatoza n'abasimbura ba Aspor FC
Intebe y'abatoza n'abasimbura ba Unity SC
Ntakirutimana Jean de Dieu (12) watsindiye Aspor FC igitego
Namahoro Yves umutoza wa Unity SC
Abakinnyi ba Aspor FC bishimira kimwe mu bitego batsinze
Umukino utari woroshye
Unity SC yaranzwe no gusatira cyane inahusha ibitego mu minota ya nyuma y'umukino
KNC (iburyo) nyiri Unity SC yari muri sitade ya Kicukiro
Muhawenimana Emmanuel umunyezamu wa Aspor FC yirwanaho
Cassa Mbungo Andre (ibumoso) umutoza wa SC Kiyovu yarebye umukino
Muzerwa Amin (Ibumoso/Wanakinnye muri Aspor FC) na Ndayishimiye Antoine Dominique (iburyo) abakinnyi ba Police FC
Rooney (iburyo) Umufana ukomeye wa Rayon Sports avuga ko akunda Unity SC kuko banayita Gasogi aho avuka
Kazungu Claver umuvugizi wa APR FC nawe yarebye uyu mukino
Abafana
Turatsinze Patrick (Aspor FC) umwe mu bana bakina neza hagati ahitwa kuri gatandatu
Rwibutso Claver umutoza mukuru wa Aspor FC atanga amabwiriza
Isengesho rya Aspor FC
..........................................
Nsengimana Aboubakar (9) rutahizamu wa Interforce FC akaba na murumuna wa Danny Usengimana
Interforce FC ifite amanota atatu (3) mu mikino itatu
Abakinnyi ba AS Kigali Women Football Club ku kibuga cya FERWAFA bareba Interforce FC na Heroes FC
Umutoza wa Heroes FC
Abafana
Nsengimana Aboubakar ku mupira
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO