RFL
Kigali

Umwuka mubi umaze iminsi ututumba muri Rayon Sports wateje urugomo rwatangiriye i Muhanga rurangirira Nyabugogo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/05/2018 5:20
7


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Gicurasi 2018 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Mukura VS 0-0 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona waberaga kuri sitade Huye. Gusa ibyakurikiye uyu mukino byagombaga no gutwara ubuzima bwa bamwe mu bafite aho bahurira na Rayon Sports.



Ubwo uyu mukino wari urangiye, Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports yagiye mu modoka atwaye Itangishaka Bernard bita King Bernard umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports ndetse ari kumwe na Jean Paul Muhire umubitsi wa Rayon Sports.

Gusa kuri uyu mukino hari Muhirwa Prosper wahoze ari visi perezida w’umuryango wa Rayon Sports ariko wanahagaritswe na FIFA mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru.

Yaba imodoka y’ikipe y’abakinnyi ba Rayon Sports, imodoka ya Ivan Minaert ndetse n’imodoka yari itwaye Muhirwa Prosper na bagenzi be barimo uwitwa; Bosco, Fabrice, Paul na Regis (Uvukana na Gacinya Chance Denis) bafashe umuhanda bose bagana i Kigali.

Ubwo byari bigeze saa moya n’iminota nka 45 (19h45’) ni bwo Ivan Minaert mu mujyi wa Muhanga yakiriye ubutumwa bumubwira ko imodoka y’abakinnyi ba Rayon Sports yahagaritswe igeze mu gasantere kitwa mu Cyakabiri, ihagaritswe na bamwe mu bantu bari bagize komite yacyuye igihe inarimo Muhirwa Prosper wahagaritswe mu bikorwa by’umupira w’amaguru.

Ivan Minaert ni bwo yahise afata inzira n’ubundi atwaye Itangishaka Bernard na Muhire Jean Paul bajya kureba niba koko ayo makuru ariyo.

RAD 575 N niyo modoka Muhirwa Prosper na bagenzi be bari barimo

RAD 575 N ni yo modoka Muhirwa Prosper na bagenzi be bari barimo

Bageze kuri sitasiyo ya Lisansi iri mu Cyakabiri ahari n’iguriro ry’amata n’ibindi biribwa (Mini-Super Market) basanze abakinnyi bose basohowe mu modoka bari hanze ariko buri umwe akikiye akabido k’amata ya litiro eshanu (5L) baguriwe n’iryo tsinda ryari riyobowe na Muhirwa Prosper.

Ivan Minaert yahise asohoka mu modoka ajya kureba Lomami Marcel ufatwa nk’umutoza wungirije ndetse akaba n’umuntu wari uyoboye abakinnyi muri uru rugendo. Baganiriye nk’umunota umwe ariko ntibyarangira neza kuko Lomami Marcel yahise ahindukirana Itangishaka Bernard na Muhirwa Jean Paul akababwira ko bamuteranyije n’umutoza mukuru.

Mu magambo ye umunyamakuru wa INYANRWANDA yumviye aho yavuze ati” King! Kuki mukunda guteranya abantu kuko?. Njyewe Lomami ndi umukozi wa Rayon Sports, kuko mwumva ko abantu bahora bashwana. Visi perezida (Prosper) ntabwo yari kumbwira ko ashaka kwakira abakinnyi ngo mbyange. Kuba ntabanje kubibamenyesha numvaga ko nta kibazo kirimo”.

Nyuma Ivan Minaert yasabye Lomami ko yasubiza abakinnyi mu modoka bagafata inzira bagataha. Lomami yabyubahirije aragenda yinjiza abakinnyi mu modoka ariko bamwe muri bo baguma hanze ubona ko bafite byinshi bashaka kuvuga.

Nyuma ni bwo Muhirwa Prosper na bagenzi be barimo uwitwa; Bosco, Fabrice, Paul na Regis (Uvukana na Gacinya Chance Denis) bahise bazenguruka imodoka ya Ivan Minaert bashaka ko Itangishaka Bernard asohoka mu modoka ngo bamubwire uko ibintu bimeze ariko aranga. Amaze kwanga ni bwo uwitwa Regis (Uvukana Gacinya) yahise afungura urugi rw’imodoka ashaka kumusangamo, King Bernard nawe arakurura birangira urugi rwikubise ku modoka ku muvuduko ukanganye, ubona ko abantu bashaka kurwana.

Nyuma y’iri terana ry’amagambo hagati ya Itangishaka Bernard n’itsinda ryari riyobowe na Muhirwa Prosper, Ivan Minaert yabajije Muhirwa ati” Prosper! Iyo modoka muri guhondagura ni igikinisho cy’abana mwabonye hano i Muhanga?. Umva njyewe reka nkubwize ukuri, murongera kunkubitira imodoka murambona”.

Muhirwa Prosper yahise ahindura uruhande ajya ku rundi rwariho imodoka y’abakinnyi yari ikiri aho kuri sitasiyo ari naho Ivan Minaert yari aherereye nk’umuntu utwaye. Aba bagabo badahuje uruhu bateranye amagambo mu buryo butandukanye.

Ivan Minaert yatangiye agira ati” Uje hano gukora iki ko ibyo nakubwiye byumvikana?, wigeze ubona ngukoraho, kuki wowe wiha ibyo kumpondagurira imdoka bite byawe?. Niba ushaka amahoro ndekera imodoka nta kosa ifite ariko niba ari njye ushaka ndahari ijana ku ijana”.

Muhirwa yasubije vuba ati” Ariko ubundi mwigize ibiki? King Bernard afata ikipe nabi, abana barashonje, none ngo niba tubaguriye amata ubwo twakoze irihe kosa? Ahubwo nawe niba unshaka uzambona”.

Ivan Minaert yahise amubwira ati” Njyewe ibyo urimo sinshaka kubyumva, ndashaka ko aba bantu bawe witwaje bongera kunkorera ku modoka ahasigaye ukareba igikurikira. Njyewe nta bwoba bw’abantu ngira na gacye”.

Umwe mu bakinnyi bane bari bakiri hanze y’imodoka (Ntabwo twamuvuga izina ku mpamvu z’umutekano we) yahise avuga ati” King araturambiye kuko twavuye mu kibuga inzara itumereye nabi, dore yiyicariye nta kibazo. Nagire agende haze abandi”.

Imodoka y’abakinnyi yahise igenda igana i Kigali ari nako imodoka ya Ivan Minaert ikata isubira mu nzira igana i Huye bitewe n'uko aho i Muhanga ahitwa mu Cyakabiri hari akabari ajya kuhahagarika imodoka. Akimara kuhava ageze nko muri metero 30 ni bwo ya modoka yari irimo itsinda riyobowe na Muhirwa Prosper yahise imukurikira kugeza aho yahagaze.

Ivan Minaert yahise ahindukiza imodoka yerecyeza i Kigali ubwo byari bimaze kugera saa mbili n’iminota 45’ (20h45’). Gusa uko iyi modoka ya Minaert yagendaga ni nako iya Muhirwa yayigendaga runono. Urugendo rwakomeje kuba urwo gucungana ku jisho birinda bigera ku giti cy’Inyoni ubwo iyi modoka ya Muhirwa na bagenzi be yakajije umuvuduko igaca ku modoka ya Ivan Minaert.

Ubwo iyi modoka ya Ivan Minaert yari igeze Nyabugogo neza muri metero nka 20 wenda kugera ku kabari ka Top Chief, byabaye ngombwa ko ya modoka ya Muhire Prosper na bagenzi be ihita ihagarara hirya gato ya Banki ya Kigali ishami rya Nyabugogo. Ivan Minaert nawe yahise ahagarara hirya gato ya Top Chief.

Umwe mu bari kumwe na Muhirwa Prosper yahise yohereza uwushinzwe umutekano w’iyi Banki ngo agende yirukane imodoka yarimo Ivan Minaert, Itangishaka Bernard na Muhire Jean Paul. Uyu mugabo akihagera yakozwe n’isoni kuko Ivan Minaert yahise amubwira ko niba abona imodoka ye yateje umutekano mucye yahamagara Polisi ikaza. Ni bwo uyu  mucunga mutekano yahise aca izindi nzira.

Umu-Security ajya kumva icyo bari bamuhamagariye

Umu-Security ajya kumva icyo bari bamuhamagariye 

Umwe mu bari kumwe na Muhirwa Prosper yaganirije umu-Security Nyabugogo amutuma ko yakwirukana imodoka ya Minaert yari iparitse aho hafi

Umu-Security ajya kumva icyo bari bamuhamagariye

Umwe mu bari kumwe na Muhirwa Prosper yaganirije umu-Security Nyabugogo amusaba ko yakwirukana imodoka ya Minaert yari iparitse aho hafi

Bikiri muri gahunda yo gushaka igisubizo ni bwo imodoka ya Gikundiro Forever yari irimo abafana bari bavuye i Huye yahise ihasesekara bahita babona imodoka y’umutoza barahagarara, aha ni bwo uwuzwi nka Matic yasohotsemo ari kumwe na bagenzi be bane baza kubaza impamvu umutoza yananiwe kuva ahantu yari ahagaze hatanemewe. Nyuma ni bwo baje guhabwa uko ibintu bimeze bahita bahosha uru rugomo kuko Muhirwa Prosper na bagenzi be babaye nk'aho bagize ubwoba bw’abantu benshi ni nabwo Ivan Minaert yahise yatsa imodoka arataha.

Gusa Umunyamakuru wa INYARWANDA yakomeje gukurikirana aza gusanga ubwo imodoka yari itwawe na Ivan Minaert yari imaze kugenda, umwe mu bari bari kumwe na Muhirwa Prosper yahise atega moto arayikurikira. Twaje gukurikira ngo tumenye niba iyi moto yaje kugera kuri iyi modoka dusanga ntabwo byabaye kuko iyi modoka yihuse igeze ku Kinamba ikata igana mu Rugando izamuka umuhanda w’amabuye hafi n’ibiro bya Flash FM &TV bityo iyo moto ibura aho bakatiye.

Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports

Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports

Iri shyamirana ntabwo ryavutse kuri uyu wa Gatatu:

Ntabwo izi mvururu zamaze amasaha atanu (5) zavutse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Gicurasi 2018 kuko ubundi byatangiye kujya hanze ubwo Rayon Sports yanganyaga na Kirehe FC igitego 1-1 nyuma Ivan Minaert akavuga ko myugariro Manzi Thierry akora amakosa bagatsindwa ibitego bitumvikana harimo n’icyo batsinzwe na Kirehe FC.

Nyuma ababa hafi ikipe ya Rayon Sports, baje gucukumbura baza kumenya ko hari itsinda ry’abantu bahoze muri komite icyuye igihe baba bafite gahunda yo guha ruswa abakinnyi ngo bitsindishe bityo ngo komite iriho iveho bajyeho banazane umutoza mushya utari Ivan Minaert.

Ibi byaje gukomeza bigera ku mukino wa Gormahia FC ubwo Ivan Minaert yafataga umwanzuro wo kumubanza hanze yirinda ko ibyavugwaga byaba ari ukuri bakaba batsindwa ibitego bitumvikana. Kuri uyu wa Gatatu bwo Manzi Thierry yaje gukina iminotab 90’ y’umukino afatanya na Rwatubyaye Abdul na Mutsinzi Ange Jimmy.

Mbere y’umukino hari ibintu byagiye biba bikerekana ko hari ikibazo:

Mu busanzwe ikipe ya Rayon Sports yari yaraye mu Karere ka Huye. Mu bakinnyi barayeyo ntabwo barimo Ndayishimiye Eric Bakame kapiteni akaba n’umunyezamu wayo, kuko umutoza yari yatangaje ko arwaye atari bukine na Mukura VS. Ndayishimiye yageze aho Rayon Sports yaraye saa yine n’iminota 23 z’igitondo (10h23’).

Umukino ugiye gutangira ni bwo Ndayishimiye Eric Bakame yagiye mu izamu ariko ntiyahabwa igitambaro cya kapiteni kuko cyahawe Rwatubyaye Abdul binashoboka ko azakigumana. Ibi byaje gutuma Bikorimana Gerard wari wizeye kuba ari mu bakinnyi 18 yigizwayo ajya kwicara mu bafana bitewe n'uko gahunda zari zimuhindukiyeho.

ndayisenga Kassim yaraye i Huye aziko abanza mu izamu bihinduka nyuma

Ndayishimiye Eric Bakame yabanje mu izamu mu buryo butunguranye 

Ndayisenga Kassim afite umukoro ukomeye wo kuzareha uko yaba umunyezamu wizewe

Ndayisenga Kassim yaraye i Huye azi ko abanza mu izamu bihinduka nyuma

Ikindi kintu cyagombaga guteza ibibazo ni uburyo FIFA na CAF bahagariste Muhirwa Prosper muri gahuda zose zirebana n’umupira w’amaguru ariko akaba yari yicaye muri sitade Huye byongeye mu myanya y’abanyacyubahiro bakomeye mu makipe n’amashyirahamwe y’imikino.

Lomami Marcel ashobora kubura umwanya yari afite muri Rayon Sports azira ibyabaye:

Mu mazo ya mbere, Lomami Marcel yari umutoza ushinzwe kongera ingufu z’abakinnyi ariko mbere gato y'uko Olivier Karekezi Olivier aza ni bwo haje Hategekimana Corneille wahise ufata uwo mwanya akajya afashwa na Lomami Marcel nawe ubu wakoraga nk’umutoza wungirije.

Abasesengurira hafi bakaninjira imbere muri Rayon Sports batanga amakuru avuga ko uyu Lomami Marcel ashobora kwirukanwa cyangwa akaba yahagarikwa igice kitazwi bitewe n’imyitwarire yagaragaje kuri uyu wa Gatatu irimo no kwemera ko abantu barwanya komite iriho bafata abakinyi rwihishwa bakabagurira amata yarangiza akisobanura ko atari gusuzugura visi perezida (wacyuye igihe).

Manzi Thierry arakekwaho ko yaba yumvira komite icyuye iguhe ngo bananize abariho

Manzi Thierry arakekwaho ko yaba yumvira komite icyuye igihe ngo bananize abariho

Muhirwa Prosper (Uwa kabiri uva ibumoso) yarebye uyu mukino nubwo yahanwe na CAF

Muhirwa Prosper (Uwa kabiri uva ibumoso) yarebye uyu mukino n'ubwo yahanwe na CAF

Rwatubyaye Abdul yakinnye iminota 90' ari kapiteni

Rwatubyaye Abdul yakinnye iminota 90' ari kapiteni

Lomami Marcel ashobora guhagarikwa

Lomami Marcel ashobora guhagarikwa 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukeshimana Aloys 5 years ago
    Murakoze cyane kubw'iyi nkuru naho ubundi Rayon iri aharindimuka nuko ntakundi twagira imana idutabare!
  • Huh5 years ago
    Abo baginga bashaka kunaniza umutoza wacu bitondere ibyo barimo hari ibidakinika
  • Moses Nzaramba5 years ago
    aba Rayons ntimutekereza! Ubu ntimubona ko Prosper kuba yarahagaritswe na CAF akaba akiza ku kibuga, ashaka ko mufatirwa ibihano?ayinyaa
  • Gusubiza5 years ago
    ako namwe mujye muvuga ibyo muzi bakame ntiyambuwe igitambaro birazwi ko contract ya rwatubyaye ivuga ko igihe arimukibuga agomba kuba afite igitambaro
  • Lambert5 years ago
    Jyew mbona uyu mugabo witwa Muhirwa ashaka guteza ibibazo Rayon Sports. Kuki Rayon iyo ibonye agafaranga yivangira? Muhirwa niba afite ibihano kuki aza kuri Stade?
  • GASONGO5 years ago
    ARIKO URU RUKIPE RUHORA MU BIBAZO RWAGIYE RWIYUBAHA NKUKO APR YIYUBAHA!! NARUMIWE KOKO
  • Egido5 years ago
    Murakoze kutugezaho iyo nkuru werekanye icyo bita professionalism mu itangazamakuru, ariko ndumva ntakosa ryabaye kwakira abakinnyi kuko nubundi kuri kirehe yarabakiriye ahubwo ikibazo Wenda cyaba uburyo byakozwemo





Inyarwanda BACKGROUND